Nyuma ya ‘Shyaka G.’, interahamwe n’ibigarasha byadukiriye mwene nyina mu icengezamatwara k’u Rwanda

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga ntihasibagaho inkuru z’umuturage w’Akarere ka Gicumbi witwa Shyaka Gilbert winjiriwe n’abambari b’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda maze bamukoresha mu migambi yabo yo guharabika urwababyaye.
Uyu Shyaka yakoreshwaga mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda. Mu bamukoreshaga harimo urubyiruko rubarizwa hirya no hino i Burayi rukomoka ku bajenosideri rwibumbiye mu gatsiko kazwi nka Jambo ASBL.
Igitangaje ni uburyo abakoreshaga Shyaka bataretse umugore we witwa Dushimirimana Antoinette nyuma y’uko uyu mugabo bamufashije gutorokera ubutabera muri Uganda aho yakiriwe nk’umwami n’inzego zishinzwe ubutasi muri icyo gihugu zisanzwe zizwiho gutera inkunga abahungabanya umutekano w’u Rwanda.
Bidateye kabiri abakoresheje Shyaka n’umugore we ubu badukiriye mwene nyina witwa Uwihoreye Eric, uyu mugabo ari gukoreshwa by’umwihariko na Jambo ASBL ifatanyije n’agatsiko k’ibigarasha byibumbiye mu kitwa ‘RANP Abaryankuna’.
Bijya gutangira, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe impuha ko uyu Uwihoreye usanzwe ubarizwa mu Mujyi wa Kigali “yashimushwe n’inzego z’umutekano” gusa bidateye kabiri urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye uyu mugabo mu itsinda ry’ibisambo byafatiwe mu cyuho byiba ibikoresho by’ikoranabuhanga muri Kigali.
Amakuru agera kuri MY250TV nuko uyu mugabo aherutse gufungurwa by’agateganyo nyuma y’amezi asaga icyenda yari amaze muri gereza, gusa akimara kugera hanze yahise asamirwa hejuru n’abakoresheje mukuru we.
Ku ikubitiro Uwihoreye yumvikanye ku muyoboro (channel) wa YouTube ushamikiye kuri RANP Abaryankuna aho yabeshyaga ko umugore we witwa Mukangamije Mariam nawe ngo yaburiwe irengero.
Mu gucura icyo kinyoma ba nyir’uriya muyoboro basabye Uwihoreye kwifata amashusho avuga ko umugore we “yashimutiwe mu bitaro bya Butaro” biherereye mu karere ka Burera, nyuma yo kuvuga ibyo, ayo mashusho yayohereje abamutumye ari nabo bayatambukije kuri YouTube.
Ku rundi ruhande, uyu mugore wa Uwihoreye nawe yigeze gukoreshwa aho mu kwezi kwa Mata umwaka ushize yatabazaga nawe avuga ko umugabo we yaburiwe irengero, none kuri iyi nshuro ni umugabo uri kumutabariza binyuze mu ikinamico yanditswe n’abayita ko barwanya u Rwanda.
Uretse gukoresha Uwihoreye na mukuru we Shyaka Gilbert, abambari b’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda nibo bakoresheje abarimo Niyonsenga Dieudone wiyita Cyuma Hassani, Hakuzimana Abdul Rashid, Idamange Iryamugwiza Yvonne, Karasira Aimable n’abandi ubu bari mu maboko y’ubutabera.
Byaje kugaragara ko ukoreshwa mu icengezamatwara ry’aba biyita ko barwanya u Rwanda aba yashukishijwe amafaranga; abanyarwanda bakaba bakwiye kwirinda bene ayo mafaranga y’umuvumo cyane ko iyo ufashwe ufungwa aba bagushuka bo baba bigaramiye.
Agapfa kaburiwe ni impongo!
Mugenzi Felix