10-06-2023

Umuhezanguni Ntwali Williams yatangiye kwinjiza umuryango wa ‘Cyuma Hassan’ mu bucuruzi bw’ibinyoma

Ntwali John Williams uzwiho kwitwikira umutaka w’itangazamakuru mu guharabika isura y’igihugu no guca ibikuba muri rubanda akomeje kugaragaza ko yarenze ihaniro mu gukwirakwiza ibihuha k’u Rwanda no guca igikuba muri rubanda.

Ni nyuma y’uko Ntwali ufite umuyoboro wa YouTube uzwi nka ‘PaxTv’ yihereranye umubyeyi w’umuhezanguni mugenzi we, Niyonsenga Dieudone wiyita Cyuma Hassan ubu ufungiwe i Mageragere akamuha ikiganiro aho amuhatira kuvuga “akababaro” afite; ibintu biri mu murongo uyu muhezanguni yihaye mu rwego rwo gucuruza impuha.

Muri icyo kiganiro, Ntwali warushijwe ubwenge n’inda maze akiyemeza gutatira amahame y’umwuga w’itangazamakuru, yumvikana ahatira umubyeyi wa Niyonsenga kuvuga ko umwana we abayeho nabi muri gereza agendeye ku ‘nzitizi’ uyu Niyonsenga aherutse kugaragaza mu rubanza rwe.

Icyo Ntwali atashakaga kuvugaho ni uko ubucamanza bwakiriye izo nzitizi bunatanga ikizere ko bizagenzurwa, gusa we yari ashishikajwe nuko umubyeyi wa Niyonsenga avuga ibyo yita “akababaro” ariko agatamazwa no kubona ko uyu mubyeyi ari gusubiza akurikije ibyo yakurikiranye mu rubanza.

Umwe mu bakurikiye iki kiganiro waganiriye na MY250TV akaba azi neza Ntwali John Williams, yagize ati: “Ntwali yihereranye umubyeyi wa Cyuma nyuma y’uko yari amaze iminsi ari gukusanya amafaranga yitwa ko ari yo gufasha Cyuma mu rubanza rwe.”

Akomeza agira ati: “Ayo mafaranga yaje kuyabura kuko imigambi ye mibi ihora imupfubana; ibi bikaba mu mpamvu yo kuba yarahise ashaka ubundi buryo yakoresha bwo kwiyegereza umubyeyi wa Cyuma, nk’uko bigaragara mu kiganiro bagiranye.”

Kuba Ntwali yatangiye gushaka gukoresha umubyeyi wa Cyuma mu bucuruzi bwe bw’ibihuha birasa n’ibyo ajya akora byo kwishyura abantu ngo bavuge ibyo ashaka kuko asanzwe ahabwa amafaranga n’ibigarasha n’interahamwe zatorotse ubutabera bw’u Rwanda ngo asige icyasha urwamubyaye.

Mu gihe gikwiye uyu muhezanguni azaryozwa ibyaha adasiba gukora.

Ellen Kampire

Leave a Reply

%d bloggers like this: