02-06-2023

Ntwali w’umuzindaro “Pax TV” atunzwe no gucuruza ibinyoma!

Izina Ntwali John Williams rikomeje kugaruka muri bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga aho agaragara yandagaza igihugu cyamubyaye ko kiri gutera ubwoba abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa YouTube kandi ko kinateganya kubafunga.

Uyu mugabo usanzwe afite umuzindaro kuri YouTube witwa ‘Pax TV’ akoresha by’umwihariko mu guca ibikuba muri rubanda, akomeje kandi kumvikana avuga ko ari “kubuzwa uburenganzira” bwe mu gukoresha itangazamakuru uko abishaka kandi ngo abyemerewe.

Icyakora ibivugwa na Ntwali bitangaza abamukurikirana aho bashidikanya ku mitekerereze ye cyane ko amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru kimwe n’indi myuga yose aba agomba gukurikizwa mu nyungu z’abagenerwabikorwa muri rusange.

Ku rundi ruhande, uburenganzira uyu mugabo avuga ko abuzwa burahari ahubwo ikibazo ni we na bagenzi be bacye bitiranya ubwo burenganzira maze bagatambutsa ubutumwa buhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, amacakubiri no kugumura abaturage.

Umwe mu basesenguzi bavuganye na MY250TV ariko akaba azi neza Ntwali yagize ati: “Ntwali ni umunyakinyoma utunzwe na cyo kuko atabeshye abazungu ku bibera mu Rwanda ntiyashobora kubaho! Urugero ni ibi bihuha akomeje gukwiza ku mikorere y’abakoresha YouTube.”

Yakomeje agira ati, “Ntwali nareke kuvugira abakoresha YouTube muri rusange, ahubwo yivuge kuko biragaragara ko akumbuye muri gereza bitewe n’umurongo yafashe wo gukwiza ibihuha no guca igikuba.”

Amatakirangoyi ya Ntwali no kwiriza avuga ko ngo abakoresha YouTube mu Rwanda bibasiwe, ni uko nawe inzira yahisemo hari amategeko amugonga kuko ibiganiro bye bishingiye mu guhembera amacakubiri, guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi ndetse no kuyobya abanyarwanda dore ko ibyo boyose bihanwa n’amategeko.

Ubusanzwe itegeko ryo muri 2013 rigenga itangazamakuru mu Rwanda ryemera ubwisanzure bw’itangazamakuru ariko iri tegeko rikavuga ko butagomba kubangamira ituze rusange rya rubanda n’imyitwarire iboneye, uburenganzira bwa buri muntu bwo kugira icyubahiro n’agaciro mu maso y’abandi.

Ntwali n’abandi bari mu gatsiko kamwe bakunze kwitwaza amategeko ariko bakaba aba mbere mu kuyica, abagiye bagongwa naryo bari mu gatsiko kamwe gaterwa inkunga na Ingabire Victoire Umuhoza uyoboye umutwe w’iterabwoba wa FDU Inkingi, n’ingirwashyaka ya DALFA-Umurinzi harimo nka Aimable Karasira, Hakuzimana Rachid, Niyonsenga Dieudone wiyita “Cyuma Hassan”, Agnes Uwimana   uhora yerura ko ari “umuvugizi w’abahutu” mu ngangabitekerezo asakaza na Eric Bigiruwubusa.

Hari n’abandi bahora mu kwaha kw’ababashuka bo mu miryango itandukanye ibaha n’amafaranga  ngo bavuge ibyo bene iyo miryango ishaka nk’uko abenshi babyivugira iyo bagejejwe imbere y’ubutabera, aha twavuga nka Jambo ASBL ikorana bya hafi na Ingabire Victoire.

Abantu nka Ntwali bishora mu byaha bagatangira kubyihanaguraho no kwerekana ko barengana kandi hari ibimenyetso bibashinja bakwiye kumenya ko ibyo bakora byose bazashyikirizwa imbere y’ubutabera bakabibazwa. 

Ellen Kampire

Leave a Reply

%d bloggers like this: