05-10-2023

Umugambi wa Perezida Museveni wo guhuza FDLR na FLN wapfubye!

0

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, aherutse gutakambira abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ngo biyunge kuri FLN ya Rusesabagina, gusa ntabwo byamuhiriye kuko FDLR yateye utwatsi ubwo busabe.

Icyifuzo cya Museveni cyo guhuriza hamwe FDLR na FLN cyari mu mugambi asanganywe wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yabitekereje nyuma y’uko Rusesabagina afunzwe maze FLN ye igatakaza imbaraga mu buryo bukomeye.

Amakuru dukesha RwandaTribune agaragaza ko icyemezo cyo kwanga ubusabe bwa Museveni cyafatiwe mu nama ngarukamwaka y’abayobozi bakuru ba FDLR barangajwe imbere na “Gen” Ntawunguka Pacifique alias Omega.

Ni inama yamaze iminsi itatu, yarangiye taliki ya 4 Ukubuzoza 2021.

Mu gutera utwatsi ubusabe bwa Museveni, Ntawunguka yagize ati, “abashaka kuduha inkunga ntibahejwe ariko kutujyana aho tudashaka turabyanze!”

Abinyujije mu rwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Uganda (CMI), Museveni ameze igihe kinini akora uko ashoboye kugira ngo ahurize hamwe imitwe yose y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Muri uwo mugambi, Museveni yagerageje kwiyegereza FDLR, RNC, RUD-Urunana, na FLN. Uyu muperezida yagiye agirana ibiganiro na buri mutwe ukwawo ubundi akawizeza ubufasha mu gihe waba wemeye kwihuza n’indi mitwe yiyita ko irwanya u Rwanda.

Umubano wa FDLR na Museveni

Imikoranire ya Museveni na FDLR imaze igihe kirekire dore ko mu mwaka wa 2005 Museveni we ubweyahaye  Igance Murwanashyaka wayoboraga FDLR urupapuro rw’inzira (Passport) mu rwego rwo kumufasha gukora ingendo hirya no hino ku Isi.

Mu mwaka wa 2018 abayobozi ba FDLR barimo Nkaka Ignace alias Fils Bazeye wahoze ari umuvugizi w’uyu mutwe na Nsekanabo Jean Pierre alias Abega wari ushinzwe ubutasi bafatiwe ku mupaka wa Uganda na Congo n’ingabo z’iki gihugu bavuye mu nama yari yabahuje n’umutwe w’iterabwoba wa RNC muri Uganda maze bashyikirizwa u Rwanda.

Mu mwaka wa 2019 ingabo za Congo, FARDC, zafashe mpiri abarwanyi b’umutwe wa RNC bari barangajwe imbere na Habibu Mudathiru maze bemeza ko bahabwaga inkunga n’ubufasha na Museveni ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Ku rundi ruhande, mu rubanza rw’iterabwoba rwaregwagamo Rusesabagina n’abandi bagera kuri 20, Nsabimana Callixte wiyita Sankara wari wungirije Rusesabagina muri MRCD/FLN nawe yemeje ko Leta ya Uganda na Museveni by’umwihariko bari bashyigikiye FLN.

Sankara kandi yashimangiye ko yari yarijewe ubufasha bwihariye na Gen Abel Kandiho uyobora CMI.

Museveni n’imitwe y’iterabwoba atera inkunga bazahora batsindwa kuko kiguzi cyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda kirahenze cyane.

Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: