05-10-2023

Impamvu zasobanuwe ko zahesheje Nkurunziza pasiporo ya Uganda ntizihura n’ibyo imaze kumenyerwaho

0

Mu nyandiko ye yatambutse ejo muri Sunday Monitor, Adonia Ayebare, intumwa ihoraho ya Uganda mu Umuryango w’Abibumbye, ahishuramo ko Kampala yigeze guha pasiporo nyakwigendera Pierre Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi.

Mu buzima bwe, abantu benshi babashije kubona uburyo Nkurunziza yari umuntu wa hafi wa Kampala. Icyo abantu bake bari bazi kugeza inkuru ya Ayebare itangajwe, ni uburyo Nkurunziza yinjiye mu mikoranire na Uganda. Ariko urebye uburyo Kampala yakomeje gushaka kugenzura ibindi bihugu, ibyahishuwe na Ayebare bigaragaza gusa ko bishoboka cyane ko Nkurunziza yumvishijwe gufata pasiporo ya Uganda.

Nubwo Ayebare avuga ko pasiporo yatanzwe kubera impamvu ikomeye, uburyo Uganda yakunze gutanga pasiporo ku bantu byatumye bijya ahabona ko iteka biba atari impamvu nzima.

Bamwe mu bayobozi b’imitwe irwanya u Rwanda bahawe pasiporo na Kampala, mu bazwi cyane harimo Ignace Murwanashyaka wahoze ari perezida w’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, Protais Mpiranya wahunze kubera ibyaha bya Jenoside (kopi ya pasiporo ye ikinyamakuru cyabonye, igaragaza uwitwa Kakule James, pasiporo No. B 0509922 yatanzwe ku wa 29- 09-2005); Charlotte Mukankusi umuyobozi mukuru muri RNC, cyangwa Felicien Kabuga, wahoze ari umwe mu bashakishwaga cyane ku Isi.

Abo bose kimwe n’abandi benshi, abakekwaho ibyaha by’iterabwoba mu Rwanda n’abahunze ubutabera kubera uruhare muri Jenoside, batunze pasiporo za Uganda. Bamwe nka Charlotte Mukankusi usanzwe ari Komiseri ushinzwe Dipolomasi muri RNC, bahawe pasiporo ya Uganda. Kopi yayo yabonywe n’itangazamakuru muri Werurwe umwaka ushize, bihinyuza ibyo Uganda yavugaga ko ntayo afite. Ni iyihe mpamvu yumvikana Uganda yabonye mu migambi ye y’iterabwoba?

Ayebare yakomeje yandika ati: “Uganda yasabwe n’abayobozi bo mu karere guha inyandiko z’inzira Nkurunziza na bagenzi be b’inyeshyamba. Ibyo byari ukugira ngo babashe gukora ingendo mu biganiro mu karere.” Ibyo bisa n’ibyemewe kandi “mu mpamvu yumvikana.”

Urebye abandi bantu Kampala yahaye inyandiko zayo z’inzira, bizamura ikibazo cyasubizwa na bo bonyine. Kuki Uganda yahaye pasiporo Ignace Murwanashyaka, izi neza icyo FDLR ari cyo – umutwe w’iterabwoba urwanya u Rwanda watangijwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994? Ni iyi mpamvu yumvikana Kampala yatekerezaga ko Murwanashyaka – washakishwaga n’urukiko mpuzamahanga – yaharaniraga?

Nanone ubwo Kampala yahaga pasiporo Maj Protais Mpiranya – ushakishwa kubera ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse ubutabera bwa Amerika bwashyiriyeho miliyoni $5 umuntu uzatanga amakuru yatuma afatwa, wasabiwe n’urukiko rwa Arusha muri Interpol ko afatwa – ni iyihe mpamvu yumvikana Uganda yatekereje ko uyu mugabo aharanira?

Ikigaragara ni uko Uganda – igihugu abantu barenga 300 bahunze ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside babonyemo ubuhungiro butekanye – Yiyemeje gukorana no gufasha mu buryo bwose bushoboka imitwe igambiriye gukora iterabwoba ku Rwanda no kuruhungabanya. Kigali yakomeje kuzamura ibibazo, binyuze mu nzira za dipolomasi, inagaragaza ibimenyetso mu buryo butandukanye – burimo ibiganiro ku masezeranoya Luanda – ku bibzo byose rwari rufite.

Kimwe mu bimenyetso harimo kopi za pasiporo ya Mukankusi, ibintu byatumye Uganda itangariza ku mugaragaro ko iyo pasiporo yayambuwe.

Umutwe w’iterabwoba wa RNC ya Kayumba Nyamwasa mu myaka yashize wakoze ibirimo gutera gerenade mu bice binyuranye by’u Rwanda hagati ya 2010 na 2014, byahitanye abantu 17 binakomeretsa abarenga 400. Uyu ni umutwe utarigeze ugira “impamvu zumvikana“ uharanira.

Kuba Kampala ishobora guha pasiporo abayobozi ba FDLR na RNC, ikanabikora ku yindi mitwe y’iterabwoba, abahunze ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside n’abandi nk’abo, ni ikigaragaza neza ko “impamvu zumvikana” atari ibintu bihangayikishije Uganda.

Inkuru tuyikesha IGIHE

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: