10-06-2023

RNC yisamye yasandaye!

Umutwe w’iterabwoba wa RNC wongeye gutoneka inkovu za benshi ubwo wasohoraga itangazo witagatifuza ku bikorwa by’iterabwoba umaze imyaka irenga 10 ukora mu Rwanda no mu karere muri rusange.

Mu itangazo rirerire ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ukuboza 2021 risinyweho na Mutabazi Etienne uvugira uyu mutwe, RNC irihandagaza ikavuga ko itari umutwe w’iterabwoba.

Ni itangazo rije rikurikira ubukangurambaga bwiswe #RNCinUganda buherutse gutangizwa na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga aho bagaragaza uburyo uyu mutwe wahawe rugari muri Uganda nyuma yo gutsinsurwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo; aho wahoranye ibirindiro.

Muri ririya tangazo RNC ivuga ko ari Leta y’u Rwanda yayihaye izina ry’umutwe w’iterabwoba  ko yo ahubwo ari “ishyaka rya politiki ryemewe”; ibintu abasesenguzi bagaragaza nk’amatakirangoyi aho bashimangira ko uyu mutwe wisamye wasandaye.

Umwe mu bakurikiranira hafi ibibera mu karere k’ibiyaga bigari waganiriye na MY250TV asanga RNC itazi ibyo ivuga cyane ko “kuba ari umutwe w’iterabwoba bidashidikanywaho cyane ko byemejwe mu mwaka wa 2018 n’akanama k’impuguke za Loni (UN).”

Ako kanama kagaragaje RNC n’izindi ngirwamashyaka enye zari zigize icyiswe “P5” zirimo FDU-Inkingi, Amahoro PC, PS-Imberakuri, na PDP-Imanzi nk’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’akarere muri rusange.

Uyu musesenguzi ku bibera mu karere k’ibiyga bigari agira ati, “RNC ni umutwe w’iterabwoba kandi Isi yose irabizi rero abambari bayo ntaho babihakanira; niba umuryango mpuzamahanga ukwise ikihebe, uhera he uhakana ko utari cyo?”

Ku rundi ruhande uyu mutwe witerabwoba wagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda inshuro nyinshi kuva washingwa mu mwaka wa 2010, nk’urugero hagati y’umwaka wa 2010 na 2014 RNC yagabye ibitero bya za gerenade k’u Rwanda byahitanye inzirakarengane nyinshi binakomeretsa abarenga 400.

Hari n’abayoboke ba RNC bagiye bafatirwa mu bikorwa bitandukanye by’ubyubugizi bwa nabi harimo n’abakomwe mu nkokora bataragera ku mugambi wari wacuzwe wo guhungabanya amatora y’umukuru w’igihugu yabaye muri 2017.

Imikoranire na Uganda…

Mu kugerageza kuyobya uburari, mu itangazo ry’uyu mutwe w’iterabwoba uhakana ko udakorera muri Uganda mu gihe nyamara bizwi neza ko no kuba ugitera imigeri ubikesha ubufasha uhabwa na Perezida Museveni .

By’umwihariko mu minsi ishize Perezida Museveni yagiye yakira abayobozi bakuru b’uyu mutwe ndetse aba ubufasha butandukanye burimo ibyangombwa by’inzira kugira ngo boroherwe mu ngendo bakora hirya no hino ku Isi bacura imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Bidateye kabiri Museveni binyuze mu ibaruwa yandikiye Perezida Kagame we ubwe yiyemereye ko yahuye n’abayoboye RNC barimo Mukankusi Charlotte; ibintu byakurikiwe no kwambura uyu mugore pasiporo ya Uganda yari yarahawe.

Ni mu gihe kandi bizwi neza ko Museveni yategetse urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Uganda ruzwi nka CMI gukorana n’abayoboke ba RNC bari muri Uganda mu gufata no gukorera gukorera yicarubozo abanyarwanda  baba cyangwa bajya muri Uganda.

Abanyarwanda bafatwa na CMI ifatanyije na RNC bahatirwa kwinjira muri uyu mutwe w’iterabwoba ababyanze bagakorerwa iyicarubozo ndetse bamburwa utwabo twose ubundi bakirukanwa k’ubutaka bwa Uganda shishi itabona, nk’uko ubuhamya bwa benshi byabayeho bubishimangira.

Mu mwaka wa 2019 ku mupaka uhuza Uganda na Tanzaniya hafatiwe abarwanyi ba RNC bari bakuwe mu bice bitandukanye bya Uganda k’ubufatanye bw’iki gihugu na RNC aho bari boherejwe mu mahugurwa bagomba gusoza bahita batera u Rwanda.

Ni mu gihe hari umubare munini w’abarwanyi ba RNC wafatiwe mpiri mu birindiro by’uyu mutwe mu Minembe ubundi boherezwa mu Rwanda baraburanishwa.

Mu minsi ishize kandi hasohotse amashusho y’abayoboke b’uyu mutwe bari muri Uganda aho baragara basaba abantu gukusanya inkunga y’amafaranga ngo bakomeze ibikorwa byabo muri icyo gihugu.

RNC ni umutwe w’iterabwoba ufite icyasha kigateze gusibangana, abawugize bose ntaho bazacikire akaboko k’ubutabera – amatangazo basohora ntateze kubagira abere k’ubyaha by’iterabwoba bikorwa n’uyu mutwe!

Mugenzi Félix

1 thought on “RNC yisamye yasandaye!

  1. Iterabwoba ninkikiyobyabwenge, ahubwo bazawute batatane bareke kongera ibyaha kubindi, yenda bazahanirwe ibyo bakoze, ariko batongeyeho, mukomeze mujye mutugezaho inkuru zabo basazi, murakoze.

Leave a Reply

%d bloggers like this: