02-06-2023

Baracurangira abahetsi: Niger ntiteze kwisubiraho ku cyemezo cyirukana burundu abajenosideri 8

Leta ya Niger iherutse guca iteka ryirukana abajenosideri umunani basoje ibihano nyuma yo gucirwa imanza n’urwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.

Ni iteka ryasubiwemo maze bariya bajenosideri bongererwa iminsi 30 yo kuba bavuye ku butaka bw’iki gihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Afurika aho kuba iminsi irindwi bari bahawe mbere.

Uku kwigiza inyuma nyirantarengwa kuri bariya bajenosideri kwatumye hari bamwe mu bambari babo biganjemo intagondwa z’interahamwe n’abazikomokaho baba hirya no hino ku Isi bibeshya ko Niger yaba izageraho ikisubiraho ku cyemezo yafashe.

Uretse kwibeshya ko Niger izisubiraho izi ntagondwa zanashinje u Rwanda ko arirwo rwashyize igitutu kuri Niger ngo ireke kwakira ziriya nkozi zibibi, nyamara ibyo bavuga byose ni ibinyoma bigamije kugira ngo bihe amahoro.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyatambutse ku bitangazamakuru bitandukanye kuwa 9 Mutarama 2022, yahishuye ko kuba Niger yarahise ifata icyemezo cyo kwirukana ku butaka bwayo bariya banyarwanda nta gitutu iki gihugu cyashyizweho.

Yagize ati “Bane muri bariya bantu bahanaguweho icyaha, abandi barangiza ibihano, baridegembya. Twari tumaze igihe tuzi ko badafite igihugu bajyamo, iyo tujya muri ayo masezerano twari kubabwira ko amarembo y’u Rwanda ifunguye”.

U Rwanda ntirwahemwe kuvuga ko rwiteguye kwakira bariya bantu, kuko n’ubwo baruhemukiye bitabavanaho Ubunyarwanda, gusa icyagaragaye ni uko batinye gutaha kubera ipfunwe, kuko batumva uburyo babana n’abandi baturage bazi neza amahano bakoze.

Ni mu gihe nyamara aba bantu batinya ubusa kuko umujenosideri mugenzi wabo, Col Aloys Ntuyahaga, ubu ari mu Rwanda mu mutuzo kuko yarangije igihano cye mu Bubiligi agataha.

Umwe muri aba umunani witwa Innocent Sagahutu ubwo yari akiri Arusha muri Tanzaniya, icyo gihugu cyamufashe ashaka kwambuka ngo ajye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Kongo, aranabifungirwa.

Sagahutu kandi yumvikana kenshi ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo abonye urwaho yakongera akamara abantu; ibintu bishimangira ko aba bantu bagifite umutima w’ubugizi bwa nabi.

Abakomoka kuri izi nterahamwe bamaze iminsi nabo bandika ku mbuga nkoranyambaga gusa ibyo byose barabikoreshwa n’ipfunwe ndetse n’ikimwaro cyo kwitwa abana b’abajenosideri nyamara nabo bazi ko u Rwanda ari amahoro, uwo mwanya barimo guta bawukoresha bubaka urwababyaye.

Mugenzi Felix

Leave a Reply

%d bloggers like this: