Ikinyoma n’ingengabitekerezo ya Jenoside bikomeje kuganza Ingabire Victoire
Ingabire Victoire Umuhoza yongeye kumvikana akwirakwiza ibinyoma k’u Rwanda n’ingengabitekerezo ya Jenoside yamusabitse ubwo yatangazaga icyo yise isesengura k’ ubukungu n’umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu.
Byari mu cyo yise “ubutumwa” busoza umwaka wa 2021 yanyujije kuri umwe mu mizindaro ikorera ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube yashinze mu rwego rwo kumufasha gutambutsa uburozi bwe.
Avuga ku mubano w’u Rwanda na Uganda, uyu muhezanguni yariye indimi maze avuga ko impamvu umupaka uhuza ibihugu byombi ufunzwe ari uko “Uganda ifite abantu benshi batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda”.
Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bahise bihutira kwamagana iri cengezamatwara rya Ingabire; ibintu bahuza no kuba impamvu nyamukuru imipaka ihuza u Rwanda na Uganda ifunzwe ari ukubera ko Uganda yinangiye ku guhagarika guhohotera Abanyarwanda bajya cyangwa batuye muri icyo gihugu.
Abanyomoje Ingabire bagaragaje kandi ko indi mpamvu nyamukuru imipaka ifunzwe ari uko Uganda nanone yanze guhagarika ubufasha iha imitwe y’iterabwoba irimo RNC, FDLR, RUD-Urunana n’indi ihungabanya umutekano w’u Rwanda.
Abasesenguzi basanga impamvu Ingabire yiyemeje gushyira imbere icengezamatwara mu kibazo cy’umubano w’u Rwanda na Uganda ari urwicyekwe no kwikuraho uruhare afite muri iki kibazo cyane ko inyeshyamba ze za RUD-Urunana nazo ziterwa inkunga na Uganda.
Bijya gutangira, Ingabire yihakanye FDU-Inkingi nyuma y’uko hamenyekanye isano ya hafi ifitanye na RUD-Urunana, gusa mu rwego kuyobya uburari yahise ashinga indi ngirwashyaka yitwa ‘DALFA-Umurinzi’ idafite aho itandukaniye na FDU mu mikorere.
Nyuma yo kubona ko abantu bakomeje kunyomoza ibinyoma bye, Ingabire yirukiye kuri “BBC Gahuza” abenshi bita Gatanyamiryango kuwa mbere 3 Mutarama 2022, aho nyumvikanye yiriza amarira y’ingona aho yavugaga ko ngo ababajwe nuko yitwa ko ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni mu gihe uyu muhezanguni yivuyemo mu butumwa yatanze burangiza umwaka aho yasabye imbabazi kuwo yaba yakomerekeje. Umwe mu bakunzi ba MY250 yahise atangara yandika ku rukuta rwe rwa Twitter agira ati: “Ni gute se Ingabire yitangurannywe akaka imbabazi atanga ikiganiro, bivuze ko nawe abizi ko akomeretsa anashinyagurira abantu.”
Ingabire Victoire yakwisobanura cyangwa se agaceceka, ntibibuza kugaragaza ibitekerezo bye byo gushaka kuyobya abanyarwanda by’umwihariko ingangabitekerezo ya Jenoside.
Kuba yikeka amababa kuby’ibyaha afite, ntibivanaho ko igihe kizagera akabihanirwa kuko ibyaha akora bitajya bisaza kabone n’ubwo ubikora we yasaza.
Ellen Kampire