25-04-2024

Basaza b’umuhezanguni Mukankiko baramusaba gusaba imbabazi Abanyarwanda

Abavandimwe b’umuhezanguni Mukankiko Sylvie baratangaza ko bashavuzwa n’ibinyoma bihora mu kanwa ke ko “ubuyobozi bw’u Rwanda bwishe abavandimwe” be, bakamusaba kwisubiraho agasaba imbabazi.

Mutabazi Protais na Mutayomba Damas babigaragarije mu biganiro bibiri baherutse guha umuyoboro wa YouTube witwa ‘Rwanda Rugari Channel’ – Aba bavandimwe ba Mukankiko batuye mu Rwanda mu gihe uyu muhezanguni we amaze igihe yihishe muri Denmark.

Mu gahinda kenshi, Mutayomba utuye mu Karere ka Kamonyi, yagize ati, “Ibyo avuga[Mukankiko] ni ibinyoma. Abavandimwe be babiri turahari kandi nta kibazo dufite.”

Mu gihe Mukankiko akunze kwigamba ko ari “ku rugamba rwo kubohora u Rwanda”, Mutabazi Protais ukurikirwa n’uyu muhezanguni bwa kabiri akaba atuye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro, yibajije ukuntu Mukankiko we yita ‘umusazi wananiwe kumvikana n’abo mu muryango we’ yashobora kuyobora u Rwanda.

Ati: “Ese mwe mubona atari umusazi? Umuntu wananiwe kuyobora abantu bane, yayobora abantu miliyoni 12”

Aba bavandimwe ba Mukankiko bashimangira ko bababazwa cyane n’inzira yafashe yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no guharabika u Rwanda ashingiye ku binyoma.

By’umwihariko Mutabazi na Mutayomba basaba Mukankiko kureka koreka urubyiruko ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Mutabazi yahanuye mushiki we watannye muri aya magambo: “Va mu byo urimo ujye mu murongo mwiza (kuko) wahisemo nabi.” Ni mu gihe Mutayomba we yagize ati: “Saba imbabazi Abanyarwanda ureke ibyo ibinyoma bigamije gusebya Leta, maze uyoboke inzira nzima.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene aherutse gusaba abanyarwanda kwamagana “uburozi” bukomeje gukwirakwiza n’abasabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside barimo n’uyu Mukankiko.

Tristan Ngamije

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading