23-09-2023

Joseph Matata na Jambo ASBL biyemeje gukirira ku nterahamwe n’ibigarasha

0

Umuhezanguni Joseph Matata afatanyije n’agatsiko k’urubyiruko rw’abana bakomoka ku nterahamwe kazwi nka ‘Jambo ASBL’ bashinze ikigega cy’ubutekamitwe kigamije kwiba bagenzi babo amafaranga.

Ni nyuma y’igihe kirekire uyu muhezanguni yijandika mu bikorwa byo kurwanya Leta y’u Rwanda aho ashyigikira mu buryo bweruye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hiyongereyeho kuyipfobya no kuyihakana.

Icyo kigega kiswe FRDP (Fonds Pour les Rwandais Defenseurs de Droit de la Personne), bisobanurwa ko cyashinzwe mu Kwakira 2021 nyuma y’inama yahuje abarimo uyu Matata, Marie Jeanne Rutayisire, Gustave Mbonumutwa, Mireille Kagabo, Noel Zihabamwe n’abandi.

Ibitabiriye iyo nama bemeranyije ko bagiye gufasha Matata kuko we ibyo yakoraga byari byaramunaniye maze banzura gushinga icyo kigega no kucyamamaza kugira ngo interahamwe n’ibigarasha bakimenye ndetse banashyiremo amafaranga.

N’ubwo aba batekamitwe bemera ko bamaze amezi atandatu bakusanya inkunga, iyo nkunga nta muntu n’umwe irahabwa, ahubwo ababikurikiranira hafi bemeza ko ari uburyo bwo kugira ngo Matata ahuze imbaraga n’urubyiruko rwa Jambo ubundi bacucure abanyarwanda baba hanze y’igihugu.

Imwe mu masoko y’amakuru ya MY250TV iherereye ku mu Bubiligi yagize ati, “Iby’abapfu biribwa n’abapfumu; icyo kigega kigamije gukiza Matata n’ibisabambo bigenzi bye byo muri Jambo ASBL kuko n’ubundi bose basanzwe bari ba mpemuke ndamuke!”

By’umwihariko Joseph Matata yatangiye ubwambuzi bushukana kera gusa ntibyamuhiriye akaba ariyo mpamvu yifashishije Jambo ASBL na Noel Zihabamwe umenyerewe mu butekamitwe dore ko mu minsi ishize yashutse uwitwa Gilbert Shyaka n’umugore we abizeza ibitangaza none akaba yarabatandukanyije.

Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: