“Padiri” Nahimana yongeye gushimangira isano afitanye n’abajenosideri

Ingirwamupadira Nahimana Thomas akomeje kugaragaza ko ari ka kabaye icwende gahorana umunuko ukabije n’ubwo kakogeshwa amazi n’isabune .
Ni nyuma y’uko uyu mugabo akomwe mu nkokora na Minisiteri y’Umutekano mu Bufaransa ubwo yateguraga kwigaragambiriza icyemezo giherutse gufatwa n’ubuyobozi bwa Niger cyo kwirukana ku butaka bw’iki gihugu abajenosideri 8.
Iyo myigaragambyo yari yateguwe n’abiyita ko bahagarariye icyiswe “Guverinoma y’u Rwanda’ ikorera mu buhungiro” barangajwe na Nahimana wahindutse igihazi mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Si igitangaza kuba sekibi Nahimana yumva yategura imyigaragambyo ku cyemezo cya Leta ya Niger kuko uyu Nahimana afite byinshi asangiye na bariya ba jenosideri barimo muramu wa Habyarimana “Kinani”, Zigiranyirazo Protais n’abandi badashobora gutinyuka gukandagira mu Rwanda n’ubwo amategeko abibemerera.
Nahimana byamaze kugaragara ko yungirije Satan kubera ibikorwa bye bibi n’umutima w’umukara agira, yirukanwe muri kiriziya gaturika anamburwa ubupadiri kubera ingengabitekerezo ya jenoside, gucamo abanyarwanda ibice n’ubuhemu agira; ibintu byanatumye abavandimwe be bitandukanya nawe.
Uyu muhemu amaze imyaka 17 yihishahisha mu Bufaransa kuko yatorokeye muri iki gihugu mu mwaka wa 2005 nyuma yo kwiba akayabo k’amafaranga yari agenewe gufasha abana batishoboye muri Diyoseze ya Cyangugu binyuze mu kigo cy’imari cya ‘ASOFI Sangwa Muyanga Microfinance’.
Sekibi Nahimana kandi azwiho kuba yarasize abyaraguye mu Rwanda abana yanihakanye atajya afasha, abo amaze kubyarira mu Bufaransa bo bararenga 5 ku bagore batandukanye.
Ikuzimu gutegereje sekibi Nahimana kuko muri kiriziya gaturika uwambuwe ubupadiri atajya abona ijuru.
Umulisa Carol