06-12-2023

Shitani Nahimana Thomas yabujijwe amahwemo n’imiborogo y’abana yataye akajya kwangara mu Bufaransa!

1

Ishyamba si ryeru kwa Nahimana Thomas, ingirwamupadiri watorotse ubutabera bw’u Rwanda akajya kwihisha mu Bufaransa, kuko amarira n’imiborogo by’abana yasize abyaraguye bikomeje kumubuza amahwemo.

Uyu Nahimana yiyita ‘Padiri’ ndetse n’abatamuzi neza bakabimwita, gusa ntabwo ari umupadiri kuko hashize imyaka 10 aciwe muri Kiliziya Gatorika aho ndetse yanambuwe impeta z’ubupadiri kubera ibyaha bitihanganirwa yakoze mbere yo gutoroka igihugu.

Ibyo byaha birimo kuba yaribye amagana y’amamiliyoni yari agenewe gufasha abana batishoboye muri Diyosezeye ya Cyangugu binyuze mu kigo cy’imari cya ASOFI Sangwa Muyanga Microfinance, gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, gucamo Abanyarwanda ibice, no gufata ku ngufungu abagore n’abakobwa ndetse n’ibindi.

Magingo aya hari umubare munini w’abana (twirinze gutangaza amazina muri iyi nkuru kubera umutekano wabo) babyawe na Nahimana bakaba babayeho ubuzima bubaje cyane kubera ko yabihakanye kandi ba nyina bakaba batishoboye.

Ku rundi ruhande, Nahimana nyuma yo kwamburwa ubupadiri yahisemo kwiyegurira shitani mu buryo bweruye akaba by’umwihariko kandi nawe ubwe yarabaye shitani; bigaragarira mu bikorwa bimuranga kuva yagera mu Bufaransa kuko ntasiba gushora Abanyarwanda mw’ivanguramoko yirengagije ko ari ryo ryatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Shitani Nahimana kandi, yiyemeje gukoresha imbuga nkoranyambaga yibasira umuryango wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aho yatangiye ahimba ikinyoma cyambaye ubusa ko “Perezida yapfuye” ndetse ubu akaba ageze aho ahimbira uburwayi abana b’umukuru w’igihugu.

Nyuma y’inkuru mbimpano z’iyi shitani Nahimana, abantu benshi bamubona nk’umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ariko siko biri kuko ibyo akora byose ni ingaruka z’ibyaha yakoze bikomeje kumubuza amahoro kuko yabonye ko ijuru yaharaniye ryamunaniye kubera gukunda guhemuka ahitamo inzira yo kwigira umunyapolitiki nawe udashinga.

Nta wabura kuvuga kandi ko iyi shitani Nahimana yananiwe ibintu byose birimo n’ikiryabarezi yise “Guverinoma ikorera mu buhungiro” yashinganye na bagenzi be bahuje ubuterahamwe n’ubushitani.

Abagize icyo kiryabarezi birirwa kuri YouTube bikirigita bagaseka cyane ko umuntu wese utekereza neza adatinda guhita abona ko ibyo bakora atari politiki ahubwo ari ibikorwa byuzuyemo ubuswa n’ubucucu bukomeye.

Ubunyamaswa n’ingengabitekerezo ya Jenoside byasaritse Nahimana ntaho bizamugeza uretse kumurimbura, ibiri amahire ni uko n’ibigarasha byatangiye kumurwanya byivuye inyuma mu gihe nyamara ari byo byakabaye bimushyigikira.

Nta munyarwanda ukwiye kurangazwa n’iyi shitani ahubwo ikwiye kwamaganirwa kure n’ibikorwa byayo byose by’umwijima!

 

𝐌𝐮𝐠𝐞𝐧𝐳𝐢 𝐅𝐞𝐥𝐢𝐱

About Author

1 thought on “Shitani Nahimana Thomas yabujijwe amahwemo n’imiborogo y’abana yataye akajya kwangara mu Bufaransa!

Leave a Reply

%d