Ingabire Victoire ari kwiriza amarira y’ingona ngo aratabariza ibikoresho bye biri muri gereza!
Umuhezanguni Victoire Ingabire, wiyita umunyapolitike ari nabyo yitwikira agafasha imitwe y’iterabwoba, yahawe inkwenene ubwo yavugaga ko abasangirangendo be ubu bari muri gereza barimo by’umwihariko Niyonsenga Dieudoné wiyita Cyuma Hassan babayeho nabi.
Ni mu gihe nyamara uyu muhezanguni wiyeguriye gutera inkunga iterabwoba no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari aherutse gutangaza ko uyu Cyuma abayeho neza aho afungiye.
Uku kwisubiraho kwa Ingabire abenshi bita IVU yabigaragarije mu kiganiro aherutse guha kimwe mu bitangazamakuru rutwitsi yashinze mu rwego rwo kurushaho gukwirakwiza uburozi bwe cyizwi nka “Televiziyo Imbarutso ya Demokarasi”, uyu muzindaro ukorera kuri murandasi.
Muri icyo kiganiro, Ingabire aba yigaragaza nk’umuntu ufite amakuru ko Cyuma Hassan n’abandi bahezanguni barimo Rashid wamenyekanye kubera gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside na Karasira Aimable n’abandi bafunzwe ko “bafungiwe mu mwobo”!
Abantu benshi ntibatangajwe n’iki kinyoma kuko Ingabire nubundi asanzwe azwiho kubeshya, by’umwihariko umubare munini w’abasesenguzi bumvise ibyatangajwe n’uyu muhezanguni babihuza n’ubundi n’impuha zihora mu kanwa ke kuko ahora ashaka guca ibikuba yitwikiriye kwiyita umunyapolitiki.
Umusesenguzi waganiriye na MY250TV agira ati: “U Rwanda nk’igihugu kigendera ku mategeko ntibyemewe ndetse ntibinabaho ko imfungwa zikorerwa iyicarubozo.
Yungamo ati: “Hari n’imiryango myinshi iharanira uburenganzira bwa muntu ikurikirana uko imfungwa n’abagororwa babayeho mu Rwanda, nta numwe rero wigeze ugaragaza ko Cyuma Hassani n’abandi Victoire avuga ko aho bafungiye bakorerwa iyicarubozo nk’uko uyu mugore abikabiriza!”
Abasesenguzi kandi bahuriza ku kuvuga ko gukwirakwiza ibinyoma biharabika ubuyobozi bw’u Rwanda ari amayeri umuhezanguni Ingabire akoresha kugirango abone amaramuko akuye ku bandi bahezanguni bo mu mahanga bamuha udufaranga.
Ku rundi ruhande, ntawabura kwibutsa ko Ingabire yiciye ahazaza abana benshi b’Abanyarwanda aho byagaragaye ko abashora mu mitwe y’iterabwoba afitemo ijambo harimo nka RUD-Urunana na FDLR.
Ingabire akomeje gukoresha nabi imbabazi yahawe nyuma yo gutakambira umukuru w’igihugu binyuze mu mabaruwa atagira ingano yanditse asaba kubabarirwa ibyaha bisa neza n’ibyo akomeje kwijandikamo.
Uyu muhezanguni akwiye kumenya ko kubabarirwa bitamuha ubudahangarwa; agapfa kaburiwe ni impongo!
Umulisa Carol