Nyuma y’umwaka mu bwihisho Kayumba Nyamwasa yabuze icyo abwira abayoboke mbarwa asigaranye

Tariki ya 24 Ukuboza mu masaha y’umugoroba ku muzindaro wa Radio itahuka hacishijweho ikiganiro ikihebe Kayumba Nyamwasa cyagiranye na Serge Ndayizeye usanzwe wumvikana kuri uwo muzindaro abiba inzangano mu banyarwanda.
Mu ishati y’umweru itamukwira, Kayumba Nyamwasa wari umaze umwaka wose yihishe mu miheno yo muri Afurika y’epfo yongeye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga muri kiriya kiganiro cyamaze hafi amasaha atatu.
Ni ikiganiro cyibanze ku kwerekana ko umutwe w’iterabwoba wa RNC ukiriho nyamara bizwi ko uri mu marembera.
Ibindi byagarutseho ntagishya kirimo kitari ibinyoma bihora mu kanwa k’abambari ba RNC birimo gusebanya no guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda cyane ko ari yo turufu bashyize imbere mu myaka 11 bamaze y’imfabusa.
Kayumba yumvikanye avuga ko RNC itari umutwe w’iterabwoba, ni mu gihe nyamara akanama k’impuguke za LONU mu mwaka wa 2018 kashyize ku rutonde rw’iterabwoba itsinda P5 rigizwe n’imitwe itandukanye irimo na RNC.
Mu kimwaro kinshi, Kayumba yumvikanye kandi arya indimi ubwo yavugaga ko RNC ifite abayoboke “bashobora kuba bagera ku bihumbi ijana”, ni mu gihe nyamara bizwi neza ko ntamuyoboke akigira cyane ko umubare munini w’abari bayirimo bayiteye umugongo kubera ubugambanyi n’amakimbirane ya hato na hato biterwa n’uyu Kayumba.
Ikindi cyatangaje abantu muri icyo kiganiro ni aho Kayumba Nyamwasa yagaragaje akababaro yatewe n’uko Perezida wa Repubulika yazamuye mu ntera abasirikare b’u Rwanda.
Uyu mugabo wahoze ari ‘Jenerali’ mu ngabo z’u Rwanda akarengwa akiyegurira iterabwoba, yatunguye abantu avuga ko ngo bitari bikwiye ko Perezida ari we uzamura mu ntera abasirikare.
Cyakora, abarebye iki kiganiro byatumye bibaza niba uyu mugabo akiri muzima cyangwa afite ibibazo mu mutwe.
Umwe mu baganiriye na MY250TV yagize ati, “Ni gute umuntu wahoze ari umusirikare mukuru yihandagaza akavuga ko Perezida wa Repubulika ari nawe mugaba w’ikirenga w’ingabo adakwiye kuzamura abasirikare mu ntera? Ibi biragaragaza ikibazo cy’imitekerereze uyu mugabo afite!”
Abenshi bumvise Kayumba Nyamwasa bahuriza ku kuvuga ko atigeze ashyira hasi amashyari yahoranye kuva cyera yanamuteteye kwigumura ku rwamubyaye dore ko mu byo yavugaga byose hari huzuyemo ishyari.
Kimwe mu byagaragaje ko uyu mugabo azicwa n’ishyari harimo kuba yarihandagaje akanenga imbaraga u Rwanda rushyira mu guhashya icyorezo cya Covid-19; ibintu nyamara bishimwa n’amahanga by’umwihariko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO).
Uyu munyeshyari kandi yananiwe guhisha ko yashenguwe no kuba Perezida Kagame yaratashye ubukwe bwa bwa Teta Gisa umukobwa w’intwari Fred Gisa Rwigema bwabaye mu ntangiriro z’Ugushyingo uyu mwaka.
Kayumba kandi yumvikanye ashimagiza umuterankunga we w’imena, Perezida Museveni, hari aho avuga ko yishimiye ko ingabo za Uganda zinjiye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Ni mu gihe nyamara bizwi neza ko izo ngabo zagiye muri Congo mu rwego rwo gushyigikira no gufasha imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutakano w’u Rwanda irimo FDRL, RUD-Urunana, FLN, P5 n’iyindi ibarizwa mu mashyamba ya Congo.
Umusesenguzi ku bibera mu Karere k’Ibiyaga Bigari waganiriya na MY250TV agira ati, “Kayumba yibeshya ko kujya muri Congo kwa Uganda azabyungukiramo nyamara ntaho bizamugeza kuko u Rwanda ruhora rwiteguye kurinda ubusugire bwarwo bityo ibitero bya RNC ye ntaho bishobora kumera kabone.”
Kayumba Nyamwasa wabuze epfo na ruguru akaba asigaranye ubufasha bwa Museveni akwiye kumenya ko ibye byarangiye; asigaranye kuvugiriza induru kuri YouTube gusa kandi nabyo ntaho bizamugeza!
Mugenzi Felix