Amahanga aviriyeho inda imwe interahamwe: Micomyiza mu nzira iza i Kigali !

Urukiko rw’Ikirenga muri Suède rwamaze kwanzura ko interahamwe kabombo, Micomyiza Jean Paul agomba koherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.
Micomyiza akomoka ku mugabo witwa Ngoga wakoraga kuri Perefegitura, mu gihe nyina yari umwarimukazi ku mashuri y’i Tumba ahitwa ku Ikori. Bari batuye i Cyarwa hafi yo ku Mukoni, ubu ni mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye.
Mu gihe cya Jenoside, uyu mwicanyi bakundaga kwita ‘Mico’ na barumuna be bari barashyize iwabo bariyeri ngo batege Abatutsi babice urw’agashinyaguro, ndetse banafate abagore n’abakobwa ku ngufu.
Mico umaze igihe gisaga umwaka afunzwe, yafashwe n’inzego z’umutekano muri Suède nyuma y’uko leta y’uRwanda isabye ko yoherezwa akaryozwa ibyaha yakoreye i Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Yari amaze imyaka 15 yihishe mu Mujyi wa Gothenburg uherereye mu burengerazuba wa Suède.
Amakuru dukesha abahatuye bakurikiranye uru rubanza kuva rugitangira, ni uko leta ya Suède ihanzwe amaso n’abatari bake kuko ngo ariyo izavuza ifirimbi yanyuma izatuma uyu Mico ahambirizwa utwe maze akurizwa rutemikirere yerekeza i Kigali.
Mu gihe cya Jenoside, Mico yari umunyeshuri mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) mu mwaka wa Kabiri, ndetse akaba yari n’umurwanashyaka mu gatsiko kitwaga “Comité de Crise” k’inkoramaraso zakoze Jenoside.
Iperereza ryagaragaje ko iyi nterahamwe yakoreye ibyaha bya Jenoside muri Komine ya Ngoma, Perefegitura ya Butare, muri Kaminuza ndetse no mu bice bituranye na yo. Ibi kandi binemezwa n’abamwiboneye n’amaso yabo.
Bimwe mu byaha ashinjwa harimo kuba yarakoze Jenoside yica abatutsi, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu nko gufata ku ngufu n’ibindi. Abamuzi ndetse bazi ibimenyetso simusiga urukiko rumufiteho bahamya ko azabihamywa mu kanya nk’ako guhumbya.
Igihugu cya Suède kandi gicumbikiye abandi bajenosideri bazwi harimo Rukeratabaro Théodore wakatiwe gufungwa burundu mu wa 2018, Bikindi Claver nawe wakatiwe igifungo cya burundu nyuma y’uko akijuririye muri 2017, ndetse na Mbanenande Stanisilas nawe wakatiwe atyo muri 2013.
Ibi bibaye kandi nyuma y’uko Muhayimana Claude, indi nterahwamwe ikatiwe igifungo cy’imyaka 14 mu Bufaransa. Umva ko abajenosideri bazi gukwira imishwaro, noneho ni bihishe turebe!
Cyusa Moses