23-09-2023

Umukuru wa FDLR yumvikanye yiyambaza Imana nyuma yo kugaba igitero ku nka!

0

Umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, “Lt Gen” Iyamuremye Gaston wiyita Byiringiro Rumuri Victor yahawe inkwenene nyuma yo kwihandagaza akavuga ko Imana ariyo izafasha uyu mutwe gutsinda “urugamba” rw’iterabwoba mu Rwanda.

Iyamuremye yabigarutseho mu mpera z’icyumweru gishize mu ijambo risoza umwaka yageneye abambari ba FDLR. Ni ijambo rije nyuma y’uko uyu mutwe w’iterabwoba ugabye igitero ku nka z’umuturage wo mu Karere ka Rubavu aho nabwo washoboye kwica inka imwe muri eshanu warashe.

Kugaba igitero ku nka ni ikimenyetso ko “uyu mutwe w’iterabwoba uri guhungetwa nyuma yo gucibwa intege n’ibitero udasiba kugabwaho n’ingabo za Congo, FARDC” nk’uko umwe mu basesenguzi yabihamirije MY250TV.

Mu ijambo ryamaze umwanya muto cyane kubera ko ntacyo yari afite cyo kuvuga, Iyamuremye ushaje yihishahisha mu bihuru byo muri Congo yasubiyemo ijambo “Imana” inshuro enye nyuma yo kurya indimi asobanura impamvu abashutswe na FDLR bamaze imyaka 27 babundabunda mu mashyamba ya Kongo aho abagize amahirwe ntibicwe na FARDC bafatwa mpiri bakoherezwa mu Rwanda.

Yagize ati, “Nk’uko nkuze kubibibutsa nta kinanira Imana kandi abishyize hamwe Imana irabasanga, dufatanye gushimira Imana nyir’imitsindo uburinzi ikomeje kutugaragariza iturinda amaboko mabisha y’abanzi baduhiga amanywa n’ijoro.”

Nyuma y’iri jambo Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye basetse bivuye inyuma uyu mukuru wa FDLR aho bahurije ku kwibaza uburyo Imana yafasha abicanyi bahunze u Rwanda nyuma yo kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho abarenga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Facebook yagize ati, “FDLR nireke kwitera akanyabugabo izana izina Imana mw’iterabwoba ryayo kuko Imana ntishyigikira abicanyi n’ibyihebe. Iri ni ishyano!”

Undi ukoresha Twitter we yagize ati, “FDLR yagize Imana iturufu mu rwego rwo gutagatifuza iterabwoba ikomeje gukora no kurushaho kuyobya abayirimo buhumyi, gusa ntibizayibuza gutsindwa burundu kuko urugamba ruyisenya rukomeje gutanga umusaruro ufatika.”

Abashimangira ugutsindwa gukomeye kwa FDLR babihera k’umusaruro w’ibitero bya FARDC bimaze imyaka igera kuri itatu bibuza amahwemo abarwanyi b’uyu mutwe aho abayobozi bawo bakuru barimo “Gen” Mudacumura Sylvestre bishwe kimwe n’ibihumbi by’abarwanyi bawo.

Ni mu gihe bamwe mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe barimo Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi na Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt.Col Théophile Abega Kamara wari ushinzwe ubutasi bafashwe bahorezwa mu Rwanda aho baherutse gukatirwa gufungwa imyaka 10.

Ku rundi ruhande imibare y’ikigo gishinzwe kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC) igaragaza ko abarwanyi ba FDLR barenga 12,000 ari bo bamaze koherezwa mu Rwanda na FARDC, aba barwanyi bakirirwa mu kigo cya Mutobo mbere yo gusubira mu miryango yabo.

Usibye uku gutsindwa gukomeye, umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze iminsi unavugwamo kutumvikana gukomeye mu bayobozi bawo aho hari igice kidashaka ko uyu mutwe wihuza n’umutwe w’iterabwoba wa RNC ukuriwe n’ikihebe Kayumba Nyamwasa nk’ikifuzo cya Perezida Museveni, bamwe banazize kudashyigikira iki gitekerezo aho bagiye barogana hagati yabo.

Aho ni ho abasesenguzi ku bibera mu karere k’ibiyaga bigari bahera bemeza ko FDLR isigaye ku izina gusa kuko yamaze gusenyuka.

Iterabwoba ntirizigera ritsinda; bitinde bitebuke bitebuke n’uyu “Lt Gen” Iyamuremye nawe azakanirwa urumukwiye!

Umulisa Carol

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: