Umugambi w’interahamwe mu gukomeza guhishira uruhare rwabo n’urw’ababakomokaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Interahamwe nyinshi zakoze Jenoside guhera muri 1990 kugeza 1994 nubwo na mbere bayikoraga nk’umusaruro w’amacakubiri yatangiye kwigishwa n’abakoloni.
Aya macakubiri yenyegejwe na Mbonyumutwa Dominiko na Kayibanda Gregoire nk’abategetsi bavugaga rikijyana mu gihe cy’ubukoloni na nyuma yabwo.
Kuba muri 1994 Jenoside yarabashije gushoboka ni ukubera ko icengezamatwara rya PARMEHUTU ryari ryarigishijwe bikomeye ndetse rinashinga imizi mu imitima y’abari bato mu gihe Kayibanda Gregoire yarimo gucura umugambi wo kurimbura Abatutsi.
Abakoze Jenoside barabyaye, abenshi barafashwe bakatirwa n’inkiko abandi barakihishahisha hirya no hino ku Isi.
Mu rwego rwo gukomeza guhishira no gusibanganya uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe abatutsi, aba bayigizemo uruhare barimo gufata ibyaha bakoze bakabigereka k’umuryango RPF Inkotanyi n’izari ingabo zawo, RPA, mu rwego rwo kuyobya uburari no kugoreka amateka kugira ngo bigire abere ku bantu batabazi.
Akenshi kugira ngo ibi byose babigereho nubwo batazabigeraho bibumbiye mu cyo bise FDU-Inkingi ubu kiyobowe na Placide Kayumba umuhungu w’interahamwe Nteziryayo Dominique wamariye Abatutsi k’umusozi wa Kabuye mu cyari Komini ya Gisagara.
Mu by’ukuri icyo iryo tsinda rigamije ni ugusigasira umurage wa Mbonyumutwa Dominiko na Kayibanda Gregoire nk’abacurabwenge ba mbere ba Jenoside ndetse rinagamije gukora ibikorwa by’iterabwoba mu gihugu basize boretsemo imbaga.
Uwo mutwe w’iterabwoba ushamikiyeho kandi itsinda ry’urubyiruko rukomoka kuri izo nterahamwe witwa Jambo ASBL, uru rubyiruko ruzwhiho kuba rwirirwa ruhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira abere ababyeyi babo no guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga.
Mu urwego rwo gushyira mu ngiro ibyo byose byavuzwe haruguru harimo no gukoresha abarokotse Jenoside mu rwego rwo gushaka kuyobya uburari muri kiriya twavuze cyo kwikuraho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bakakigereka k’umuryango wa RPF- Inkotanyi wahagaritse Jenoside.
Jambo ASBL igizwe n’abantu benshi ariko kuri iyi nshuro nifuje kuvuga k’uwitwa Mukashema Claudine ubu ubarizwa mu Bufaransa.
Uyu Mukashema yavutse taliki ya 15 Nzeri muri 1982, ni umukobwa w’umucuruzi wari uzwi cyane i Gisenyi wishwe n’abacengezi hagati ya 1996-1998 witwa Byampiriye Onephore na nyina Twagiramariya Immaculée.
Byampariye yicwa n’abacengezi, Mukashema yari umwangavu ku buryo yashobora gusobanukirwa urupfu rwa se nubwo atari ahari, yego rwose uyu mugore ashobora kubabarira ziriya nterahamwe zishe ise akanabagirira impuhwe gusa gukorana nabo uharabika Leta y’u Rwanda ntabwo ari iby’i Rwanda!
Abagize umutwe w’iterabwoba wa FDU-Inkingi n’ishami ryawo ry’urubyiruko rya Jambo ASBL bakwiye kumenya ko ibyo barimo kwivurugutamo uretse ko batazabigeraho ahubwo ko binahanirwa n’amategeko.
Bakwiye kumenya kandi ko ubu u Rwanda ari igihugu gifite ubutabera butajegajega bushyize imbere guhana abanyabyaha barimo aba benshi bari muri FDU-Inkingi bihishahishe hirya no hino ku Isi kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo abambari ba FDU-Inkingi batazi ni uko Abanyarwanda amateka yacu yatubereye umwarimu mwiza w’uko ntawuduhitiramo ahubwo dusigaye twihitiramo kandi amahitamo yacu niyo meza kuri twe.
Bazimya Joseph