Ibyo wamenya ku binyoma bihora bisubirwamo n’abambari ba Rusesabagina

Kuva Rusesabagina yafatirwa ku butaka bw’u Rwanda maze agashyikirizwa ubutabera, ibinyoma by’abamushyigikiye, abanyamategeko, itangazamakuru mpuzamahanga, abakozi bamukoreye mu bikorwa bye bitandukanye bikomeje kwisukiranya amanywa n’ijoro.
Abo bambari ba Rusesabagina mu isoni nke bavuga ko “arengana: ku byaha yahamwijwe akaza no gukatirwa imyaka 25. MY250TV yegeranyije ibinyoma bitandatu bihora bisubirwamo n’abambari ba Rusesabagina mu kujijisha rubanda.
1. “Rusesabagina si umunyarwanda”
Kwambura Rusesabagina ubunyarwanda ni iturufu ikomeje gukoreshwa n’abambari ba Rusesabagina, yewe na nyirubwite yayikoresheje mu rukiko, nyamara yiyibagije ko hari ibimenyetso byerekana ko muri 2004, yandikiye ubuyobozi bw’u Rwanda asaba urwandiko rw’inzira(Passport).
Itegeko No 29/2004 ryo ku wa 03/12/2004, ingingo ya 25 rivuga ko ntawamburwa ubwenegihugu, mu ngingo yaryo ya 20 rigaragaza neza inzira umuntu anyuramo iyo ashaka kureka ubwenegihugu; ibintu Rusesabagina atigeze akora.
2. “Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu”
Iyo nayo ni iturufu abambari ba Rusesabagina bakomeje kurisha mu rwego rwo kumugira umwere ku byaha by’iterabwoba yahamijwe.
By’umwihariko Rusesabagina wari ukuriye umutwe w’iterabwoba wa FLN/MRCD, nk’uko bigaragara mu mashusho yivugira ko umugambi ari uwo gutera u Rwanda, hari kandi ibimenyetso by’uko yoherezaga amafaranga atera inkunga bamwe mubo bafatanyaga nka Lambert Banza Banga alias Col. Habiyaremye Noel wo muri FDLR wabaga mu Burundi, hari n’abo Rusesabagina ubwe yiyoherezaga amafaranga.
Hari kandi impapuro za Banki y’Uburundi (Bancobu) zerekana kandi zinemeza ko Rusesabagina yohereje ayo mafaranga ku bambari ba FDRL, ndetse izindi mpapuro n’ibihamya bibonwa aho Rusesabagina yari atuye mu Bubiligi, inzu ye isakwa byemewe na Polisi y’icyo gihugu ku bufatanye n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda.
3. “Rusesabagina yarokoye abantu”
Iki ni ikinyoma cya semuhanuka cyakwirakwijwe bwa mbere muri ‘Hotel Rwanda’. Ni mu gihe amakuru yizewe ndetse anashimangirwa na raporo ya Duclert agaragaza ko uyu mugabo ahubwo yishyuzaga Abatutsi bahungiye muri Hoteli de Mille Collines yaturutseho igitekerezo cyo gukina iriya filime.
Ababuraga icyo bishyura Rusesabagina bajugunywaga hanze, nk’uko bishimangirwa n’ubuhamya bw’umwe mu baharokokeye witwa Ed Kayihura bugaragara mu gitabo yise “Inside the Hotel Rwanda” kibeshyuza ibyo Rusesabagina yerekanye muri iriya filime y’ikinyoma.
4. “Rusesabagina yashimutiwe i Dubai”
Iki kinyoma cyakubitiwe ahareba i Nzega ubwo inyandiko y’ubuyobozi bwa Dubai yahakanaga ibirego bwakiriye by’abashyigikira Rusesabagina by’umwihariko abagize umuryango we, ubu buyobozi bwerura ko Rusesabagina atatwawe ku gahato cyangwa ngo afungwe. Ni mugihe bizwi neza ko yizanye i Kigali kugeza ubwo RIB umutaye muri yombi.
5. “Rusesabagina yakorewe iyicarubozo”
Icyo nacyo ni ikinyomagikoreshwa n’abambari ba Rusesabagina mu gihe basabiriza amafaranga hirya no hino bitwaje urubanza rwe, bikaba bihabanye n’ukuri kuko Rusesabagina yitaweho kuva yagera mu Rwanda; ibintu nawe ubwe atahwemye kwivugira mu biganiro yagiranye n’itangazamakuru mu bihe bitandukanye.
Uyu mugabo kandi ni umwe mu banyarwanda ba mbere bahawe urukingo rwa Koronavirusi, n’ikimenyi menyi ubwo abateraga urusaku bakomezaga gukwirakwiza ibinyoma, umugore wa Rusesabagina n’abana be baramuvugishaga ubwo yabaga afata amafunguro ye cyangwa se annywa umuvinyo.
6. “Yambuwe uburenganzira bwo kwihitiramo abanyamategeko”
Rusesabagina yihitiyemo abanyamategeko babiri, maze umuryango we n’abambari be barabamagana kubw’impamvu zabo bwite bamushakira abandi, ibyo bikaba byarakorwaga n’abaterankunga be, abitwa ko baba mu imiryango idaharanira inyungu, abanyapolitiki b’ibihugu bitandukanye nk’Ubibiligi n’Ubwongereza bashimangira ko atari umunyarwanda ari nako bahamagarira Isi gufatira ibihano u Rwanda.
Icyaje kumenyekana ni uko abenshi mu bashakaga kumuburanira ari benshi mu bagiye bashaka gutagatifuza no kuburanira abajenosideri nka Alison Turner wari umunyamategeko wa Mugesera, Peter Robinson waburaniye Kamuhanda n’abandi.
Rusesabagina we bwite yanashimiye urugaga rw’abanyamategeko rw’u Rwanda ko yishimiye abavoka yahawe. Muri iki gihe nibwo yanerekanwe mu itangazamakuru, yivugira ko afashwe neza, nyamara itangazamakuru mpuzamahanga ryakomeje gucura ibinyoma biba iby’ubusa.
Ibyo binyoma byose n’ubwo bigikomeje gukoreshwa n’abashyigikiye Rusesabagina, ntibimuhanaguraho ibyaha yahamijwe imbere y’ubutabera, kandi ibyo binyoma byose byerekana ko ari byo bifuzaga ko biba kuri Rusesabagina ngo bishyirwe ku Rwanda gusa iyo migambi izahora ipfubana abambari ba Rusesabagina.
Muri iyi nkuru twifashije ibitekerezo umunyamateko Gatete Ruhumuriza Nyiringabo yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.
Ellen Kampire