Baririwe ntibaraye: Undi mujenosideri yakatiwe mu Bufaransa!

Muhayimana Claude, interahamwe kabombo yamaze Abatutsi mu cyari Perefegitura ya Kibuye, kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukuboza 2021 yakatiwe n’Urukiko rwa Rubanda ruherereye i Paris mu Bufaransa gufungwa imyaka 14 nyuma yo guhamywa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994.
Uyu mugabo w’imyaka 60 wari umushoferi wa ‘Guest House’ ku Kibuye, yatwaraga interahamwe hagati ya Mata na Nyakanga 1994. Ubu bufasha yahaye abicanyi kandi bwatumye ibihumbi by’Abatutsi batikirira mu bice byinshi byo ku Kibuye.
By’umwihariko kandi, Muhayimana yari umwe mu bagambaniraga Abatutsi mu gihe cya Jenoside, aho yabavanaga mu duce dutandukanye akabashyira interahamwe ngo bicwe cyane ko icyo gihe yakoraga akazi k’ubushoferi ahavuzwe haruguru.
Abarokokeye ku Kibuye bivugira ko hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa gatandatu 1994, yagabye igitero ku ishuri rya Nyamishaba maze ahagarikira iyicwa ry’impunzi z’Abatutsi zari zahungiye ahitwa Gitwa no mu Bisesero.
Muhayimana kandi yaragize uruhare mu bwicanyi bwabereye kuri Kiliziya ya Kibuye ku italiki ya 17 Mata 1994 no ku munsi wakurikiyeho kuri Sitade Gatwaro, ahabarwa ibihumbi by’Abatutsi bishwe.
Nyuma yo kumva uruhande rw’ubushinjacyaha, ndetse n’uruhande rw’uregwa, Urukiko rwanzuye ko uyu mugabo watwaraga abicanyi mu modoka, ahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, akatirwa gufungwa imyaka 14.
Nyuma yo gutsindwa muri uru rubanza benshi bise “urucabana”, Muhayimana yinjiye mu mubare w’abamaze gukatirwa n’Ubufaransa barimo Pascal Simbikangwa wakatiwe imyaka 25, Octavie Ngenzi na Tito Barahira bakatiwe gufungwa burunudu bombi.
Ku rundi ruhande, ibi nta kindi bivuze uretse gutanga ubutumwa ko nta bwihisho ku bajenosideri bakeka ko Ubufaransa buzabakingira ikibaba cyane ko na Perezida Emmanuel Macron aherutse kubakurira inzira ku murima ubwo yari mu Rwanda mu mpera za Gicurasi uyu mwaka.
Mu bajenosideri bihishe mu Bufaransa batahiwe kugezwa imbere y’ubutabera harimo Agathe Kanziga, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Laurent Bucyibaruta, Callixte Mbarushimana, Col Laurent Serubuga, Hyacinthe Rafiki Nsengiyumva, Dr Sosthene Munyemana, Ignace Bagilishema, Innocent Musabyimana, Innocent Bagabo, Isaac Kamali, Dr Charles Twagira, Venutse Nyombayire, Manasse Bigwenzare ndetse na Pierre Tegera.
Aba bose baririwe ntibaraye kuko akaboko k’ubutabera ntaho bazagahungira mu gihe icyaha cya Jenoside kidajya gisaza.
Moses Cyusa