23-09-2023

Imyaka cumi n’umwe: RNC yizihije isabukuru y’imfabusa!

0

Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Ukuboza 2021, abambari mbarwa b’umutwe w’iterabwoba wa RNC uyoborwa n’ikihebe Faustin Kayumba Nyamwasa mu isoni n’ikimwaro cyinshi bizihije “isabukuru” y’imyaka 11 uyu mutwe umaze uvutse.

Uyu mwutwe watangijwe ku mugaragaro tariki ya 12 Ukuboza 2010, bigizwe uruhare n’ibigararasha birangajwe imbere n’ikihebe Kayumba cyungirijwe n’abarimo Karegeya Patrick, Rudasingwa Théogene, Condo Gervais na Gahima Gerald – aba bari bafite intego yo “guhirika” ubuyobozi bw’u Rwanda.

Imyaka 11 RNC imaze ivutse ifatwa na benshi nk’imfabusa “kuko intego yo guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda abayishinze bari bihaye batayigezeho ndetse bakaba badashobora kuyigeraho,” nk’uko umwe mu basesenguzi waganiriye na MY250TV abigaragaza.

Akomeza agira ati, “Ni imyaka ahubwo yagaragaje ubugarasha bw’abari bashinze RNC cyane ko twamenye mu buryo bweruye inda nini zabo n’uburyo batigeze bakunda u Rwanda rwababyaye.”

Nyuma y’igihe kirekire Kayumba Nyamwasa atagaragara ku mbuga nkoranyambaga za RNC byari byitezwe ko akoresha iriya ngirwa-sabukuru mu guhumuriza abayoboke bwarwa basigaye muri mutwe w’iterabwoba gusa siko byagenze kuko mu mwanya we hagaragayemo Condo Gervais usanzwe ari umunyamabanga mukuru w’uyu mutwe.

Mu kiswe “ibirori” byo kwizihiza iriya sabukuru byabereye ku muzindaro wa RNC uzwi nka Radio Itahuka, Condo utari ufite icyo avuga yumvikanye arya indimi ubwo yavugaga ko ngo “RNC mu ntego zayo harimo gukora ibishoboka byose ngo izane impinduramatwara mu Rwanda.”

Ni mu gihe nyamara uyu mutwe w’iterabwoba wakoze ibishoboka byose ngo iyo “mpinduramatwara” bayizane ariko baratsindwa burundu kuko uyu mutwe wagabye ibitero by’iterabwoba birimo za gerenade zatewe i Kigali hagati y’umwaka wa 2010 na 2014 RNC zahitanye inzirakarengane nyinshi zinakomeretsa abarenga 400.

Nanone ubufatanye bwa RNC n’igihugu cya Uganda bugizwe n’inkunga za gisirikare, amahugurwa n’ibindi hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nabwo ntacyo bwamaze cyane ko n’ubundi uyu mutwe wakubitiwe incuro mu birindiro byawo muri Congo aho ingabo z’iki gihugu zivuganye abarwanyi benshi b’uyu mutwe abandi bafatwa mpiri maze boherezwa kuburanisha n’inkiko z’u Rwanda.

Umuteruzi w’ibibindi wa Kayumba Nyamwasa Gervais Condo yumvikanye yiriza amarira y’ingona ko RNC atari umutwe w’iterabwoba, ko ngo ari izina bahawe na Leta y’u Rwanda ni mu gihe nyamara ibivugwa n’uyu mugabo ari amatakirangoyi cyane ko kuba uyu mutwe ari uw’iterabwoba byaremejwe n’akana k’impuguke ka Loni mu 2018.

Uyu mutwe wa RNC ukomeje gufashwa na leta ya Uganda aho mu minsi ishize hagaragaye amashusho y’abayoboke bawo muri icyo gihugu bakora ubukangurambaga ntacyo bishisha, gusa ibi nabyo ntacyo bizabamarira cyane ko ntacyo bafite barwanira.

Abagitsimbaraye kuri RNC bashatse bava ku izima kuko uwatsinze uyu mutwe ntaho yagiye kandi imbaraga zibahashya ziyongera umunsi ku wundi.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: