RNC: Kwirukanwa kwa Benôit Umuhoza , Rugema Kayumba araca amarenga yo gusohoka muri RNC nyuma yo kuvuga ko kuyitangira ntacyo bimaze.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook Kayumba Rugema wiyise Umuhuzabikorwa wa RNC mu bihugu bya Scandinavia yatangaje ko arambiwe kwitangira RNC yirukana abayivunikiye nk’imbwebwe.
Umwe mu bayobozi ba RNC France, Benoit UMUHOZA, ukoresha zimwe mu mbuga nkoranyambaga za RNC, nka RNC France kuri Facebook na Twitter zihora zikwirakwiza ibihuha ku Rwanda, mu minsi ishize yatumiwe mu kiganiro kuri Radio Iteme ya Jean Paul Turayishimiye nawe wirukanwe muri RNC.
Mu kiganiro Benoit Umuhoza, yagira nye na Jean Paul Turayishimiye, yagaragaje ahanini ko yamaze kwitandukanya burundu na RNC ndetse ko afite imigambi yo kugaruka mu Rwanda agasaba imbabazi hanyuma agafatanya n’abandi kubaka urwamubyaye.
Umuhoza, ubwo yari mu kiganiro yagize ati:” Kayumba Nyamwasa yirukana abantu mu ishyaka kuko baba bagize icyo bamubaza, ubwo ayoboye igihugu yakora iki”?
Amakuru dukesha inshuti ze za hafi aravuga ko Umuhoza amaze iminsi avugira mu ruhame ko RNC ari agatsiko k’abajura, kadashobora kuyobora abantu, kuko n’intambara gategura ngo yuzuyemo ikinyoma gikabije.
Nyuma rero yo kwirukanwa kwa Benoit Umuhoza , undi munyamuryango wa RNC ariwe Kayumba Rugema akaba n’umubyara w’ikihebe Kayumba Nyamwasa, yahise atangaza ku rubuga rwe rwa Facebook, amagambo yuzuyemo akababaro n’agahinda. yavuze ko guhagarika Benoit Muhoza, muri RNC France bigatangazwa kuri radio itahuka ari igikorwa kigayitse byerekana ko kwitangira RNC ntacyo bimaze.
Kayumba Rugema, ucumbitse kwa mushiki wa Kayumba Nyamwasa muri Norvege, nyuma yo guta umugore we nabana mu gihugu cya Uganda, aho bari kwicira isazi mu jisho, yashinze Radio kuri Youtube yitwa Inda y’Ingoma mu rwego rw’amaco y’inda, kugirango arebe ko hari udufaranga yakuramo twamutunga kuko muri iki gihugu yashyizwe kuri black list y’abantu batewmerewe guhabwa akazi ahantu nahamwe kubera kubera ibyaha yagiye agarwagaho, birimo gukubita no gukomeretsa.
Rugema, akomeje kugaragaza akababaro aterwa nuko igihe kinini yakoreye Mwene wabo Kayumba Nyamwasa nta narimwe yigeze amushimira, yagize ati:” ako gasuzuguro kabo niko nanze no kudaha gaciro umusanzu wabantu! Seriously birababaje cyane RNC kuba ikora ibintu nkibi ni cyasha bantu bamaze kwambara kubera kuyitangira”.
Tariki 14 Gicurasi 2020, akanama gashinzwe imyitwarire ka RNC kayobowe na Edouard Kabagema kandikiye ibaruwa Benoit Umuhoza, kamusaba ibisobanuro ku bitutsi atuka RNC n’ubuyobozi bwayo, ariko cyane cyane Kayumba Nyamwasa na Gervais CONDO.
Iyi baruwa Benoit UMUHOZA, yaje kuyisubiza, ashimangira ko atayoborwa n’ikinyoma, ndetse ababajwe n’umwanya yataye ngo akurikiye ibigarasha bidashobora no kwiyobora ubwabyo, ngayo nguko URWISHE YA NKA RURACYAYIRIMO.