10-06-2023

Umutwe w’iterabwoba wa FDU Inkingi wongeye gushuka urubyiruko rwavukiye mu mahanga

Umutwe w’iterabwoba wa FDU Inkingi wiganjemo interahamwe zasize zihekuye u Rwanda ndetse n’urubyiruko ruzikomokaho ukomeje ubukangurambaga bwo kwinjiza urubyiruko rutazi amateka y’u Rwanda mu mutwe wa FDU Inkingi.

Nyuma y’aho Placide Kayumba umuhungu w’interahamwe Ntawukuriryayo Dominique atorewe kuyobora uyu mutwe wa FDU Inkingi avuye muri rya ishyirahamwe ry’urubyiruko rukomoka ku Interahamwe Jambo Asbl, uyu Kayumba yarahiriye kuzana amaraso mashyashya muri FDU Inkingi cyane abarimo urubyiruko, kuri ubu batangiye kugenda bazana abasore n’inkumi bavukiye mu bihugu by’uburayi batari banakandagira mu Rwanda bakabinjiza muri uyu mutwe.

Amashusho amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga y’aba basore n’inkumi kandi hagaragayemo umukobwa witwa Trecy Mugabekazi uyu akaba ari umwuzukuru w’interahamwe kabombo akaba n’umucurabwenge wa Jenoside yakorewe abatutsi Kabuga Felicien, uyu mukobwa yagaragaye avuga ko nawe yahisemo kwinjira muri FDU Inkingi ngo kuko ariyo izabageza ku butabera ndetse n’iterambere. Ababonye ubwo butumwa bw’uwo mukobwa benshi bavuze ko ntagitangaje kubona umwuzukuru wa Kabuga ahitamo kwinjira mutwe wa FDU Inkingi dore ko amatwara bagenderaho ntaho ataniye n’aya Sekuru ndetse n’ababyeyi be.

FDU Inkingi usibye kuba ari abayirimo ari Interahamwe zasize zihekuye u Rwanda ndetse abenshi bakaba baratorotse ubutabera bw’u Rwanda hiyongeraho kandi ko iri mu kiswe P5, cyashyizwe ku rutonde n’akanama k’impuguke za LONU mu mwaka wa 2018 nk’umutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari, icyo kikaba ari icyapa uyu mutwe ugendana kidateze kuzasibangana. Ni ku bw’izo mpamvu ibi bikaba byaranatumye uwari uyoboye uyu mutwe ari we Victoire Ingabire awuvamo mu kujijisha ngo bitazamubyarira ibibazo agashinga ikitwa DALFA Umurinzi nacyo kidatandukanye na FDU Inkingi kuko byose bihuriye ku mugambi umwe kandi mubi.

Hari abasesenguzi benshi bemeza ko nyuma y’aho FDU Inkingi ishyishwe ku rutonde nk’umutwe w’iterabwoba byatumye itakaba abayoboke benshi, bikaba ari byo byatumye muri iyi minsi irimo gukoresha urubyiruko rutayizi neza ndetse rutanayisobanukiwe kugirango irwinjizemo imigambi mibisha yayo igamije kubaroha. Abanyarwanda baba mu bihugu by’iburayi bavuze ko bakomeye ku ndangagaciro z’ubunyarwanda batazigera bemerera abana babo kuba bashukwa ngo binjire muri FDU Inkingi kuko ntakiza cyayo uretse kuroha mu muriro urubyiruko rwabo.

Urubyiruko ruri mu mahanga rurashishikarizwa gushishoza mbere yo kwishora mu ruzi barwita ikiziba, bakabanza gutekereza neza, bakima amatwi ababashuka kuko ntakiza cyo kwinjira mu mutwe w’iterabwiba wa FDU Inkingi kuko si ishyaka nkuko bo biyita ahubwo ari umutwe w’iterabwoba utifuriza ibyiza u Rwanda.

Mugenzi Felix

Leave a Reply

%d bloggers like this: