29-11-2023

Impamvu Charles Kambanda n’abandi bambari ba RNC ntibishimiye ukuzahuka kw’umubano w’u Rwanda na Uganda

0

Charles Kambanda wabuze epfo na ruguru yongeye kumvikana yiriza amarira y’ingona nyuma y’uko Leta y’u Rwanda n’iya Uganda byemeje ko bigiye gukemura ibibazo byari bimaze igihe kinini bibangamira imibanire y’ibi bihugu byombi.

Ni mu gihe bisanzwe bizwi ko uyu mugabo n’abandi bambari b’umutwe w’iterabwoba wa RNC bahora bifuza ko u Rwanda rutabana neza n’ibihugu by’abaturanyi cyane ko nta neza bifuriza u Rwanda n’ubwo ari rwo rwatumye amazina yabo amenyekana mbere y’uko bakora ibyaha byatumye batorongerera mu mahanga.

Nk’uyu Kambanda yahunze ubutabera kubera ibyaha bitandukanye birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusambaya no guhohotera abanyeshuri b’abakobwa yigishaga muri kaminuza y’u Rwanda n’ibindi.

Mu kiganiro cyamaze amasaha arenga abiri kuri uyu wa 27 Mutarama kuri ‘Radio Itahuka’, umuzindaro rutwitsi wa RNC, Kambanda yumvikanye nk’ibisanzwe yigize intyoza mu ngingo zinyuranye zirimo dipolomasi, igisirikare, ubukungu, ubucuruzi,  amategeko, imikino n’ibindi. Icyatangaje abantu ni uko nta kintu gifatika uyu mugabo yavugaga uretse gutuka ubuyobozi bw’u Rwanda no kubuharabika.

Kambanda usanzwe uzwiho ikinyabupfura cyigerwa ku mashyi aho adatinya gutuka ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda ibitutsi bya gishumba; ikintu ahuriyeho n’abandi bamotsi ba RNC, nyuma yo kumva ko hari intambwe irimo guterwa ngo u Rwanda na Uganda  byongere bibane neza, babuze ayo bacira n’ayo bamira.

Ni mu gihe aba bambari ba RNC bumvaga ko igihe u Rwanda ruri mu bibazo n’ibihugu by’abaturanyi ari byo byongerera imbaraga uyu umutwe w’iterabwoba biyeguriye mu rwego rwo kugira ngo barusheho guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Muri kiriya kiganiro Kambanda yatangiye abeshya injiji ngenzi ze zo muri RNC ko icyatumye Perezida Museveni yohereza intumwa ze mu Rwanda ari ukubera ubutumwa zabaga zizanye buvuga ko “hari ingabo z’u Rwanda nyinshi zafashwe mpiri n’igisirikare cya Uganda, UPDF, kiri muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.”

Uyu semuhanuka kandi yumvikanye avuga ko izo “ngabo” zajyanywe muri Uganda, ibintu byatumye abantu benshi bemeza ko Kambanda ashobora kuba afite ibibazo bikomeye mu mutwe cyane ko ibyo avuga n’ubundi ari ibinyoma ndetse n’icengezamatwara ridafite icyo rishingiyeho cyane ko bizwi neza ko nta ngabo u Rwanda rufite muri Kongo.

Mu itangazo Leta y’u Rwanda yasohoye tariki ya 27 Mutarama 2022 rigaragaza ko nyuma y’uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka wari uherutse gusura u Rwanda, “Guverinoma y’u Rwanda yabonye ko hari umugambi wo gukemura ibibazo byagaragajwe n’u Rwanda, ndetse n’ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w’ibibazo bitarakemuka.”

Iri tangazo kandi rivuga ko umupaka uhuza ibihugu byombi uzafungurwa tariki ya 31 Mutarama, Leta ya Uganda nayo yahise itangaza ko yishimiye ko imipaka ifungurwa ndetse yizeza u Rwanda ko igiye gukora ibishoboka byose kugirango umubano ugende neza.

Ubu bushake bwo kugarura umubano hagati y’ibihugu byombi ntibwishimiwe na gato n’abambari ba RNC kuko bo bumvaga ko aribyo bituma umutwe wabo ukomera ukagira n’ijambo, nk’uko bigarukwaho n’umwe mu basesenguzi baganiriye na MY250TV.

Yagize ati: “Abambari ba RNC ubu bari mu kiriyo kuko ukwangirika kw’umubano w’u Rwanda na Uganda ari byo byari bibatunze, gusa bakwiye kumenya ko iterabwoba ritazigera ritsinda ndetse ko n’ikiguzi cyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda kizahora gihanitse.”

Mu kiganiro kandi cy’iyi mburamukoro Kambanda yumvikanye avuga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zabuze ubushobozi; ibintu nanone byatumye abantu benshi bamuha urwamenyo dore ko uyu mugabo yirengagiza ko na Perezida wa Mozambique, Philippe Nyusi ahora ashima akazi k’indashyikirwa gakorwa n’izi ngabo mu guhashya ibyihebe byari byaribasiye intara ya Cabo Delgado.

Kambanda wabuze epfo na ruguru akomeje kugayika kuko na RNC yari yishingikirijeho ibyayo bisa n’ibyarangiye; icyo asigaje ni ugutukana gusa no kwigira nyirandabizi, ibi akaba ari byo abenshi baheraho bemeza ko uyu mugabo ari nka ya mbwa imoka itagira amenyo!

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: