25-04-2024

Placide Kayumba na FDU-Inkingi baributswa ko hari umurongo ntarengwa

Kayumba Placide wonse ingengabitekerezo ya jenoside n’ubuhenzanguni kuri se, interahamwe kabombo Ntawukuriryaro Dominiko wishe Abatutsi batagira ingano, akomeje kwidoga ku mbuga nkoranyambaga aho yerura ko nawe ashaka gukora nk’ibyo se yakoze anyuze mu cyo yita “kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda” yivuye inyuma.

Uyu Kayumba usanzwe ubarizwa mu Bubiligi, azwiho kuba ubuzima bwe yarabweguriye guharabika urwamubyaye, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no gutagatifuza abayigizemo uruhare harimo n’uriya mubyeyi we. Uyu muhungu ubu ni we muyobozi mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa FDU-Inkingi, umwanya amazeho umwaka.

Mu kiganiro Kayumba aherutse guha Radio Inkingi, umuzindaro rutwitsi wa FDU-Inkingi ukorera kuri murandasi, yumvikanye yikirigita agaseka ubwo yavugaga ko we n’abandi bambari b’uyu mutwe w’iterabwoba  bari muri gahunda yo gukuraho Leta y’u Rwanda iyobowe na RPF Inkotanyi.

Uyu muhezanguni yavuze batagikeneye ibiganiro, ibintu byatumye benshi mu bakurikiye ikiganiro bamuha inkwenene bibaza uburyo Leta y’u Rwanda yaganira n’ibyihebe biri mu mukwe w’iterabwoba wagiye wica Abanyarwanda mu bihe bitandukanye.

Umwe mu basesenguzi bakurikiranira hafi ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya ubuyobozi bw’u Rwanda waganiriye na MY250TV, yagize ati :” Kayumpa Placide ukangata ngo azavanaho FPR yayivanaho ari uwuhe se? Afite iki usibye kuvuza induru no kumoka nk’akabwana katagira amenyo?”

Uyu Kayumba uri no mu bashinze agatsiko k’urubyiruko rukomoka ku bajenosideri bahekuye u Rwanda kazwi nka ‘Jambo ASBL’, birashoboka ko amashagaga afite no gutinyuka kuvuga ko ashaka kuvanaho Leta y’u Rwanda “yaba abivana ku bufatanye uyu mutwe wa FDU Inkingi ufitanye na FDLR” nk’uko uyu musesenguzi akomeza abigaragaza.

Ati: “Iyo usubiye mu mateka usanga ari FDU na FDLR ari bimwe, kuba kandi FDLR ikiri mu mashyamba ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo n’ubwo nayo isa nk’aho itakiriho ni byo biha imbaraga aka gahungu maze kagatinyuka kuvuga ariya mateshwa.”

Ubufatanye bwa Kayumba na FDRL ntago ari ubwa none dore ko  no muri 2014, ubwo Kayumba yari umuyobozi wa Jambo ASBL yafashe urugendo yerekeza mu mashyamba ya Congo  maze ahura n’abayobozi bakuru ba FDLR.

Isoko y’amakuru ya MY250TV iherereye muri Congo, igaruka ku ruzinduko rwa Kayumba mu birindiro bya FDLR yagize ati: “Kayumba ntiyaje aha muri Kongo kubuza FDLR gukomeza gukora ibikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda ahubwo yaje  kubabaza ubufasha Jambo ASBL yabaha bagakomeza ibikorwa by’iterabwoba, birababaje!”

Muri kiriya kiganiro, Kayumaba kandi yumvikanye avuga ko ngo “Leta ya FPR yahejeje hanze abanyarwanda ibagira impunzi” ndetse ko ngo “yabangiye gutaha”, ibi nabyo ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda bari hanze yavanyweho cyera ndetse Leta ikaba nta munsi idashishikariza abanyarwanda gutaha bakaza kubaka urwababyaye.

Umusesengizi waganiriye na MY250TV, akomoza kuri ibi byavuzwe na Kayumba yagize ati: “Wakwibaza niba hari umunsi n’umwe aka gahungu kigeze gashaka kuza mu Rwanda kakabibuzwa, gakwiye kureka gukomeza kuvuga ubusa.”

Ikindi kandi uyu muhungu wasaritswe n’urwango n’ubugome yagarutseho muri kiriya kiganiro ni uko ngo impamvu yateye u Rwanda gufunga umupaka warwo na Uganda ari uko “Leta ya Uganda yafashe amakamyo y’u Rwanda yari agemuye amata muri Kenya maze ayo mata agapfira mu makamyo”.

Uyu muhezanguni yavuze ko ngo ibyo ngo byatumye u Rwanda ruhita rufunga umupaka! Abenshi bumvise ayo magambo bamuhaye inkwenene bibaza niba Kayumba  ari muzima mu mutwe we, dore ko abanyarwanda bose bazi intandaro y’ibibazo byateye umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Kayumba Placide na FDU-Inkingi bakwiye kumenya ko Leta y’u Rwanda nta narimwe izigera yicarana n’imitwe yiterabwoba yiyise amashyaka ya opozisiyo agamije kugirira nabi abanyarwanda, akwiye kumenya ko kandi iyo FDU-Inkingi ayoboye yashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba n’akanama k’impuguke ka ONU.

Ibinyoma uyu muhungu yirirwa akwiza ndetse n’urwango bizamugaruka kuko ibyo avuga byose amenye ko hari umurongo ntarengwa, kandi ko gufata ubutegetsi cyangwa kubukuraho bidakorerwa kuri Youtube!

 Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading