05-10-2023

Abanzi b’u Rwanda mu ishyari ryinshi nyuma y’isubukurwa ry’inama ya CHOGM

0

Abagize udutsiko dutandukanye tw’ibigarasha, abaterankunga babo, abafasha n’abahora batagatifuza abajenosideri b’abanyamahanga bakomeje kumanjirwa nyuma y’isubukurwa ry’inama y’abayobozi b’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza(CHOGM), yatangajwe ko izaba kuwa 20 Kamena 2022.

Ubwo italiki yamaraga kumenyekana kuwa 31 Mutarama 2021 binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ibigarasha n’abambari babyo mu ishyari ryinshi bahise batangira guharabika u Rwanda ny’igihe y’aho bakomeje kwishimira isubikwa ry’iyo nama, kuko yari imaze gusubukwe incuro zigera kuri ebyiri ku mpamvu z’icyorezo cya koranavirusi cyari cyugarije ibihugu by’ibinyamuryango.

Bamwe mu bagiye rero berekana akabababaro n’ishyari kubera isubukurwa ry’iyi nama  harimo abasanzwe bamenyerewe guhora bashaka gusiga icyasha U Rwanda nk’abuzukuru ba Mbonyumutwa; Ruhumuza na Gustave babarizwa muri Jambo asbl na bagenzi babo bo muri FDU Inkingi nka Theo Mpoze, ababatera inkunga nka Judi Rever, Michela Wrong, n’abambari ba Rusesabagina bahora bashaka ko arekurwa ku byaha by’iterabwoba yahamijwe n’inkiko. Ishyari ryabo rero ntiryabujije abantu kubakwena no kubona ko guhora bigiza nkana babeshya ko bashakira iterambere U Rwanda baba bashaka amaramuko gusa kuko ikibatunze ari ikinyoma mu bigaragara. 

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter yanditse agira ati: “Iyi nama yongeye  gusubukurwa izaba bifitiye u Rwanda n’abanyarwanda  akamaro kanini mu rwego rw’ubukungu, ubukerarugendo, ibikorwa remezo n’ibindi byinshi  bikwiye kuba icyo buri munyarwanda wese wifuriza ibyiza igihugu cye yakoshimira.”

Abambari b’abanyabyaha, ibigarasha n’ibibatera inkunga za hato na hato mu gusebya u Rwanda no gushaka kurusubiza hasi kandi habi, bakwiye kumenya ko ibinyoma, amagambo yabo aca intege no kutanyurwa n’iterambere ry’u Rwanda ari bo bari guta umwanya kuko ubuyobozi bw’ u Rwanda bukomeje kurangazwa imbere n’iterambere rirambye no kugera kuri byinshi twifuza mu bufatanye bw’abanyarwanda n’ibihugu bitandukanye biri mu murongo umwe mu ntego zibafitiye inyugu rusange.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: