10-06-2023

Charles Kambanda akomeje kuroha RNC mu manga n’ubusesenguzi bwe budafututse!

Umutekamutwe akaba n’umumotsii w’umutwe w’iterabwoba wa RNC, Charles Kambanda yongeye kwerekana ko iterambere ry’u Rwanda rikomeje kumubuza amahwemo, ariko kandi anagaragaza ko ahazaza ha RNC hubakiye ku musenyi.

Ibi iyi nyangabirama yatorokeye ubutabera bw’u Rwanda muri Amerika, yabigaragarije mu kiganiro cyuzuyemo ubuswa bwinshi giherutse gutambuka kuri ‘radiyo itahuka’, umuzindaro rutwitsi wa RNC.

Kambanda wiyeguriye iterabwoba, yatorokeye muri Amerika nyuma yo gukora ibyaha bitandukanye birimo gusambanya abakobwa yigishaga muri kaminuza y’u Rwanda ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Muri icyo kiganiro, uyu mumotsi wa RNC yumvikana arya indimi avuga ku ngingo zinyuranye harimo kuba ngo “Abanyarwanda bangiwe gusohoka mu gihugu bajya muri Uganda nyuma y’ifungurwa ry’umupaka.”

Agakomeza avuga ko ngo ari impamvu z’uko “u Rwanda rwasigarana kimwe cya kabiri cy’abatuye igihugu mu gihe imipaka yaba ifunguye!” Abumvise ayo magambo bahuriza ku kuvuga ko uyu mugabo ubwonko bwe busa nk’ubudakora.

Ni mu gihe nyamara umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda, bwana Alain Mukurarinda nyuma y’ifungurwa ry’umupaka yasobanuye neza ko inzego z’ubuzima mu bihugu byombi zigomba kubanza kwicarana maze hagashyirwaho amabwiriza ajyanye no kwiririnda icyorezo cya Covid-19; ibintu byanemejwe n’uruhande rwa Uganda.

Ayo mabwiriza akaba agomba gushyirwaho mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abakoresha umupaka; iyi akaba ariyo mpamvu nyamukuru urujya n’uruza rutaraba rwinshi kuri uriya mupaka cyane ko aya mabwiriza ataratangazwa.

Imitekerereze iciriritse n’ubujiji bwa Kambanda byongeye kugaragara aho yavuze nanone ko ngo u Rwanda rwafunguye umupaka n’Ubugande “kubera ikibazo cy’inzara” ngo yari yugarije igihugu.

Uyu mumotsi wa RNC yumvikanye kandi avuga ko ngo “ingabo z’uRwanda zari zarabuze ibyo zirya” ngo kuko ubusanzwe “zaryaga ibyo zivanye muri Uganda”, aha benshi bahaye inkwenene uyu mugabo bibaza uburyo ingabo z’u Rwanda zaba zigihumeka ndetse zikaba zikomeje guhashya iterabwoba mu bihugu binyuranye mu gihe umupaka wari umaze imyaka itatu yose ufunze.

By’umwihariko mu kanwa k’uyu mumotsi wa RNC ntihasibamo kwibasira ingabo Rwanda yirengagije ko zikomeje kuvugwa imyato nyuma yo kugarura amahoro mu ntara ya cabo Delgado muri Mozambique.

Amagambo atameshe ya Kambanda ayaterwa n’ipfunwe cyane ko ibyihebe bya RNC avugira byakubitiwe inshuro mu mashyamaba ya Kongo aho abatarishwe ubu bari imbere y’ubutabera bw’u Rwanda.

Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza amagambo ya Kambanda nk’icengezamatwara rikocamye; ari byo bishimangira ko uyu mugabo “yataye umutwe ndetse akeneye n’abaganga mu buryo bwihuse!”

Ikindi cyatangaje abantu ni uburyo uyu mugabo wigize intyoza mu bintu byose yaba dipolomasi, ubukungu n’igisirikare, yihindagaza akabeshya ko ngo ikintu cyose gifitanye isano n’ubukungu mu Rwanda ubu gicunzwe n’ikegega mpuzamahanga cyita k’ubukungu (IMF) kubera ko ngo u Rwanda rufite ubukene.

Kuri iyo ngingo, umwe mu basesenguzi bakurikiranye ikiganiro cya Kambanda yabwiye MY250TV ati: “Ni gute umuntu yiyita Professor akaba ashobora kwihandagaza akavuga ko ifaranga ry’u Rwanda ricunzwe na IMF? Ibi nabyo birerekana ubuswa n’ubujiji buri mu mutwe w’iyingirwamugabo.”

Ikindi cyashegeshe uyu mwambari wa RNC, nk’uko byumvikana mu mvugo ze, ni isubukurwa ry’inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha icyongereza (CHOGM) nyuma y’isubikwa ryayo inshuro ebyiri.

Kubera ikimwaro, agahinda n’umutima nk’uwa sekibi, Kambanda yatangiye gutega iminsi u Rwanda avuga ko ngo “nta bushobozi rufite bwo kuyakira” kuko ngo “nta bikorwa remezo bihari”!

Aya magambo y’uyu mugabo wataye umutwe yateye abenshi kuvuga ko u Rwanda avuga ataruzi; ibintu bahuza no kuba ubunyamabanga bwa CHOGM ahubwo bukomeje gushima uburyo u Rwanda rukataje mu myiteguro y’iyi nama ikomeye ku Isi.

Ku rundi ruhande, uyu mutamutwe ntiyahishe amarangamutima yo kuba umuyobozi wa sosiete ‘Total Energie’ aherutse kuza mu Rwanda nabyo byamuteye kumara amajoro menshi adatora agatotsi.

Kambanda ubwo yavugaga kuri uru ruzinduko, yabuze ayo acira n’ayo amira maze atangira gutukana ibitutsi nk’iby’abashumba avuga ko u Rwanda ntakintu na kimwe rufite cyatuma sosiyete ya Total irugarukamo kuko ngo “rwigeze kuyirukana” mu gihe nyamara bizwi neza iyi sosiyete mu Rwanda yaguzwe na sosiete icuruza ibikomoka kuri peretori izwi nka ‘Engen’ .

Ikigaragara ni uko Charles Kambanda yataye umutwe, kuba umutwe wa RNC umufata nk’umuntu w’umusesenguzi ushobora kubavugira ni icyerekana ko uyu mutwe ntaho usigaye ndetse ntanicyo usigaranye!

Kambanda aribeshya cyane gukomeza gutukana ibitusti bya gishumba mu gihe ahora abuyera nka roho mbi ntaho bizamugeza, akwiye kumenya kandi  ko nta wahemukiye u Rwanda ngo bimugwe amahoro.

 Mugenzi Félix

Leave a Reply

%d bloggers like this: