06-12-2023

Ntayima nyina Akabara: Umuhungu wa Habyarimana Kinani yinjiye mu ishyirahamwe rihakana Jenoside yakorewe abatutsi

0

Leon Habyarima umuhungu wa Kinani Habyarimana nyuma y’igihe kirekire akoresha imbuga nkoranyambaga ze mu gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi 1994, kuri ubu yagizwe umwe mu bayobozi bakuru b’inshyirahamwe ry’urubyiruko rukomoka ku nterahamwe zasize zihekuye u Rwanda rwibumbiye mu kitwa Jambo Asbl.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara tariki ya 1 Gashyantare n’iri shyirahamwe ubwo batangazaga abayobozi bashya, hagaragayemo Leon Habyarimana umuhungu wa Habyarimana Juvenenal wateguye ndetse akanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Ibi bije nyuma y’ibiganiro, imyigaragambyo ya hato na hato ndetse n’ibitekerezo bye byuzuyemo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi uyu muhungu yari amazemo igihe. Ubu magingo aya yeruye afata umwanzuro wo gufatanya na bagenzi be bamaze imyaka itari mikeya muri Jambo Asbl batagatifuza ababyeyi babo kubera ipfunwe n’ikimwaro bahora bagendana umunsi ku munsi.

Nubwo icyaha ari gatozi, usesenguye neza usanga Jambo ASBL igizwe n’urubyiruko rufite ipfunwe ry’ibyo ababyeyi barwo bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakanabihanirwa n’inkiko zibifitiye ububasha, bakifashisha uwo mutaka ngo basibaganye icyo cyasha kiri ku bo bakomokaho.

Abayoboke ba Jambo ASbl bagiye bakunda kuvuga ko ngo ari ishyirahamwe rihuriwemo n’abantu bose ariko nta munyamuryango wayo n’umwe utari umwuzukuru cyangwa umwana w’umujenosideri wasize uhekuye u Rwanda, kubera igihe bamaze bapfobya Jenoside bakomereje no mu bikorwa byo gushaka kwangisha abanyarwanda leta aho biyise ko ngo baharanira uburenganzira bwa muntu nyamara birirwa batera inkunga abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Jambo yashinzwe igamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirimo bose bafitanye isano y’abateguye bakanashyira mu bikorwa iyo Jenoside, bityo ukubaho kwa Jambo ni ugukomeza gukomeretsa Abacitse ku icumu ry’ababyeyi babo.

Uyu Leon Habyarimana yinjiye byeruye muri aka gatsiko ka Jambo Asbl mu gihe nyina  Agatha Kanziga, umugore-gito washinze akazu k’abicanyi, akaba umuhuzabikorwa w’umugambi mubisha wa Jenoside yakorewe Abatutsi agikerakera mu Bufaransa. Umuhungu we yamutagatifuza uko yagira kose, amaherezo azashyikirizwa ubutabera aryozwe ibyaha ndengakamere akurikiranyweho.

Ntawe byatangaje kubona Leon Habyarimana yinjira mu buyobozi bwa Jambo ASBL kuko burya ngo inyana ni iyamweru, gusa aribeshya cyane kuko iryo shyirahamwe ibyaryo birazwi kandi ntanaho bizigera bibageza, hari umurongo batazigera barenga, kuko hafi yabose u Rwanda birirwa bavuga ntibaruzi kuko baba mu mahanga.

Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

%d