29-11-2023

Mutabazi Etienne uvugira umutwe wa RNC mu bwoba bwinshi nyuma y’umubano mwiza w’u Rwanda na Uganda

0

Mu kiganiro cyatambutse ku muzindaro w’umutwe w’iterabwoba wa RNC ‘Radio Itahuka, Etienne Mutabazi usanzwe ari umuvugizi w’uyu mutwe mu gihunga cyinshi,no guhuzagurika yerekanye ko abayoboke ba RNC bari mu gihugu cya Uganda akabo kashobotse nyuma y’aho iki gihugu kigiye gushyira mu bikorwa ibyo cyasabwe n’u Rwanda ngo umubano w’ibihugu byombi ukomeze kugenda neza.

Etienne Mutabazi muri icyo kiganiro yavuze ku bijyanye n’abayoboke ba RNC we yise “impunzi” bamaze iminsi bandikira  umumotsi Serge Ndayizeye ko batewe ’inkeke n’umutekano wazo muri Uganda’, nyuma y’aho umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda, Bwana Alain Mukurarinda atangarije ko Leta ya Uganda yemeye ko igiye gushyira mu bikorwa ibyavuye mu nama y’abakuru b’ibihugu byumwihariko agaruka ku bantu barwanya ubutegetsi batuye muri Uganda.

Abambari b’umutwe wa RNC w’Ikihebe Kayumba Nyamwasa bahise biyumva muri icyo kiganiro ni abo biyita impunzi nyamara baba mu mitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, abayoboke ba RNC nibo kandi Etienne Mutabazi yitaga impunzi nyamara bizwi neza ko u Rwanda ari igihugu kitagifite iyo statut y’ubuhunzi, cyane ko umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi UNHCR wakuyeho icyitwa ubuhunzi ku munyarwanda wese wahunze hagati ya 1959 na 1994.

Ubuhunzi bukaba ari umutaka ibigarasha bikoresha mu gushaka impamvu baguma mu bihugu bitandukanye bihishamo ngo babone amaramuko no kubona uko bakomeza gushaka gutagatifuza abajenosideri no kubashyigikira mu gukomeza guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi 1994. Umwe mu bakunzi yahise yandika ahagemewe ubutumwa muri icyo kiganiro cyuzuyemo ibinyoma n’ubusesenguzi budafututse agira ati: Mutabazi ubwoba afite ni uko abiyita impunzi ari abo bafatanije kwihishahisha hirya no hino mu mitwe y’iterabwoba, akabo kashobotse ahubwo rero!”

Mutabazi mu gukomeza ashaka kuvugira abayoboke bo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC abereye umuvigizi abita impunzi, akwiye kubashakira iyindi turufu bakoresha itari iy’ubuhunzi kuko yo ntacyavamo. Abiyita impunzi nabo bakwiye kumenya ko mu Rwanda ari amahoro bakwiye kuza mu rwababyaye aho kwikeka amabinga, kuko niba bataba muri iyo mitwe babarizwamo cyangwa udutsiko bihishemo, nibatahe baze twubake u Rwanda.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: