Impamvu abambari b’umutwe wa RNC bakomeje gukwiza ibinyoma ku bibera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ni uko bazi ibyababayeho

Benshi babarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, barimo Gervais Condo- Umuhuzabikorwa wa RNC, Kayumba Rugema alias Gafirifiri n’abandi bakoresheje imbuga nkoranyambaga zabo guhera kuwa 6 Gashyantare 2022 biriwe basakaza ikinyoma cy’uko u Rwanda rwaba ari rwo rwihishe inyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo- Félix Tshisekedi, nyamara ntaniyabaye mu bigaragara.
Abantu ku mbuga nkoranyambaga bagiye bakwena ibigarasha byuririye kuri icyo kinyoma bahuriza ku kintu cy’imwe cy’uko bafite ubwoba kubera ko kuva Tshisekedi yajya ku buyobozi, batigeze bagira amahoro kubera ko inyeshyamba za RNC zari zaroherejwe mu mashyamba ya Congo ngo zitere u Rwanda zaje gufatwa, ziricwa ndetse izindi zikoherezwa mu Rwanda zikaba ziri mu butabera bikozwe n’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kuva icyo gihe abamotsi ba RNC birirwa bakwiza ibinyoma bigamije guteza umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi.
Ubwo yamaraga kujya ku buyobozi Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi yihaye gahunda yo kugarura umutekano mu gihugu cye ndetse ahanini bikaba ari ukurandura inyeshyamba zitwaje intwaro zikorera ku butaka bw’iki gihugu byanatanze umusaruro igihe ingabo ze zafataga inyeshyamba za RNC zari zaroherejwe na Kayumba Nyamwasa.
Icyo Ikinyoma cy’uko ngo Leta y’u Rwanda ariyo iri inyuma y’ihirikwa ry’ubuyobozi bwa Kinshasa aba bamotsi ba RNC bakizamukiyeho kubera ko bagiye babona kenshi umubano w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari mwiza imigambi yabo mibisha ikaba ikomeza kubapfubana dore ko bo nta kiza bifuriza u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.
Abamotsi ba RNC kimwe n’udutsiko duhora dusebya u Rwanda, abajenosideri n’Interahamwe ziri hirya no hino bahuriza ko bahora biyita impunzi ngo babone amaramuko, bakomeje gukwiza ibinyoma kugirango bibwira ko umubano w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bashobora kuwutokoza ariko baribeshya cyane babeshejweho n’ibinyoma niko kazi kabo ka buri munsi.
Ellen Kampire