23-09-2023

Twibukiranye uwitwa Jean Paul Turayishimiye usigaye uryama akabyuka avuga ibyo yarose ku Rwanda  

0

Nyuma  y’imyaka igera hafi kuri 3 atandukanye n’Ikihebe Kayumba Nyamwasa, Jean Paul Turayishimiye wari ukomeye mu mutwe w’iterabwoba wa RNC akomeje kumvikana yigize intyoza nk’umuntu ufite amakuru menshi mu bibera mu Rwanda nyamara byose ari ibinyoma no kurota akabyuka avuga ibidahuye.

Mu bigabiro byinshi amaze iminsi akora ku muzindaro we witwa ‘Radio Iteme’, uyu mutamutwe wavuye mu Rwanda afite ipeti rya sergeant  dore ko yakoranaga nk’umupagasi mu biro by’ikihebe Kayumba Nyamwasa aho yajyaga amutuma gutera abantu ubwoba ubwo bibaga abaturage imitungo yabo, kuri ubu amaze igihe yigira nk’umuntu ufite amakuru y’imbere mu nzego nkuru za Leta y’u Rwanda nyamara ibyo aba avuga byose ni ibintu aba yahimbye ndetse hari n’abavuga ko byinshi aba asa n’u wabirose akabyukira ku muzindaro we avuga amateshwa ya mva he ndajya he.

Turayishimiye ni muntu ki?

Jean Paul Turayishimye ni mwene Karama na Mukamusoni akaba yaravukiye Tanzania ku italiki 6/08/1971, ariko akurira ahitwa Bwisha muri Nord Kivu. Yinjiye igisirikare cya RPA  akaba yatorotse afite ipeti rya Sergeant. Yatorotse amaze kumenya ko hari iperereza riri kumukorwaho aho yaregwaga gukorana ibyaha na Kayumba Nyamwasa wari Shebuja bityo akanamufasha gutoroka anyura i Bujumbura mu Burundi kugeza ageze muri Amerika.

N’ubwo bwose Turayishimiye yirirwa asebya leta y’u Rwanda n’ubuyobozi bwayo, ayituka ndetse anayiharabika, ababyeyi be batuye mu karere ka Gatsibo bakaba bitabwaho ndetse banafashwe neza na Leta y’u Rwanda aho ibagenera inkunga y’ingoboka ndetse n’ubundi bufasha bwangombwa Leta y’u Rwanda iha abageze muzabukuru ndetse banakennye cyane.

Jean Paul Turayishimye nkumwe mu batangije RNC, akanaba umwe mu bayobozi bayo, yagiye arangwa no kuba igikoresho cya Kayumba Nyamwasa nkuko byari bimeze kuva bagikorana mu Rwanda kuko niwe Kayumba yakoreshaga mu kwiba amasambu kugeza ku birombe by’imicanga. Muri RNC yakoreshweje mu kurema uduco twagiye dutera za grenade mu Rwanda muri 2013, ndetse no kurema umutwe wa gisirikare wa RNC aho by’umwihariko yarashinzwe kurema amatsinda muri Uganda.

Umukunzi wa My250TV ukunze kumva ibiganiro by’uyu mugabo yagize ati: ”Ikigaragaza ko uyu mugabo byamuyobye ni uburyo yirirwa kuri uwo muzindaro we agirango arebe niba yabona abamukurikira bityo akabona udufaranga, ibi kandi byo gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda, gutangaza inkuru z’impuha abeshya ko afite amakuru y’imbere, aba agamije gukurura abamukurikira ngo bagirengo hari icyo azi ariko ntakintu nakimwe azi, yongeyeho kandi ati nawe se umuntu wari ufite ipeti rya sergent amenya ate amakuru y’ikambere mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda cyane ko ntakintu nakimwe yigeze atangaza mu bihuha akunze kuvuga?

Felix Mugenzi

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: