02-06-2023

Ese ko Ntagihugu kiteguye kubakira bararuhanyiriza iki batashye mu Rwanda?

Kuri uyu wa mbere taliki ya 7 Gashyantare Leta ya Niger yanzuye ko abanyarwanda  umunani basoje ibihano nyuma yo gucirwa imanza n’urwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania bahita bava ku butaka bw’icyo gihugu bagasubizwa Arusha muri Tanzania.

Taliki 15 Ugushyingo 2021 hasinywe amasezerano hagati y’igihugu cya Niger n’Urwego rushinzwe imirimo yasizwe n’ibyahoze ari Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT) yo kwakira abasoje ibihano by’abo muri icyo gihugu, kubera ko abo bantu ari Abanyarwanda kandi bari barahamijwe ibyaha byakorewe ku butaka bw’u Rwanda, uwo mwanzuro byari biteganyijwe ko umenyeshwa u Rwanda nubwo bitakozwe, gusa Leta y’u Rwanda ibinyujijwe muri ambasade yayo muri Loni, yahise igaragaza ko yatunguwe n’icyemezo cyo kohereza abo Banyarwanda muri Niger itabimenyeshejwe.

Nyuma y’aho aba banyarwanda basabiwe iminsi 30 yo kuguma muri Niger kugirango habanze harebwe niba babonerwa ikindi gihugu. Ku wa 27 Ukuboza 2021 Guverinoma ya Niger yatangaje byeruye ko ku mpamvu za dipolomasi, bagomba kuva ku butaka bwayo mu minsi irindwi, n’ubwo bwose bakomeje kujurira banitabaza inkiko byaje kubapfubana kugeza aho Niger yemeje ko bidasubirwaho bagomba gusubizwa muri Arusha.

Hagiye haba imyigaragambyo itandukanye y’Interahamwe ngenzi zabo zibashyigikira zihishe mu bihugu by’uburayi, harimo n’abana babo ariko byose byaje kubapfubana ntacyo byigeze bitanga, mugihe bigaragara ko nta gihugu na kimwe kifuza aba bantu ku butaka bwacyo  dore ko banashatse kwegera igihugu cya Mali ngo kibakire kikabatera utwatsi, abenshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwandika babasaba gutaha iwabo mu rwababyaye, kuko ntibaba ari abambere barangije ibyaha byabo batashye mu Rwanda kandi bakaba babayeho neza.

Umwe mu bakunzi ba My250TV yagize ati: ”N’ubundi basazaga imigeri, buriya se bumvaga bashobora gushyira agahato kuri leta y’igenga ngo yisubireho yarategetseko bayivira ku butaka?”

Ikinyamakuru Reuters cyatangaje ko muri abo abanyarwanda basoje ibihano byabo cyangwa bagizwe abere baba Arusha, Loni itakaza amadolari 1500 kuri buri umwe ku kwezi, ni ukuvuga hafi miliyoni 1.5 y’amafaraga y’u Rwanda(Frw).

Kuba bakomeje kwinangira gutaha mu Rwanda ibyo byose barabiterwa n’ipfunwe, isoni n’ikimwaro byo kugaruka mu Rwanda bakabana n’abo bifuzaga kurimbura, cyane ko ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango bikibari mu mitwe yabo, nk’uwitwa Sagahutu Innocent we ku mbuga nkoranyambaga ahora akwiza urwango no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi, Amaherezo y’inzira ni munzu! Akabo kashobotse.

Felix Mugenzi

Leave a Reply

%d bloggers like this: