24-03-2023

Aba bantu icyo bahuriyeho ni uko bose bashaje bangara

Ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiraga indahiro z’abaminisitiri tariki ya  9 Gashyantare, yakomoje ku banzi b’u Rwanda bamaze imyaka itari mikeya bahigira guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuri ubu bakaba bagiye gupfa bangara.

Burya ngo iyo uteye umujugujugu mu bibwana by’imbwa igitatse nicyo kiba cyahamijwe. Nyuma y’ijambo rya Perezida Kagame, abamaze imyaka bahigira guhungabanya umutekano w’u Rwanda bibumbiye mu mitwe y’iterabwoba, Interahamwe zahunze ubutabera bw’u  Rwanda bamaze iminsi itari mikeya basakuza ku mizindaro yabo bumvikanisha uburyo iryo jambo ryabaBAbaje ndetse ryanabashenguye umutima.

Bamwe mu bigarasha, interahamwe bagiye gupfa bangara bakomeje gusakuza bavuga ko ngo Perezida Kagame yibasiye impunzi dore ko ari yo turufu bakoresha biyita impunzi nyamara bizwi neza atari impunzi ahubwo ari inkozi z’ibibi zagiye zihunga ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha bari barakoze, ibi byo kwiyita impunzi babivuga nyamara bazi neza ko magingo aya nta statut y’ubuhunzi ikiriho kuva mu mwaka wa 2014, wakwibaza aba bahora biyita impunzi icyababujije gutaha mu rwababyaye niba koko ntacyo bikeka.

Muri aba bababajwe no kubwirwa ko bagiye gupfa bangara harimo inkozi z’ibibi zo mu mitwe y’iterabwoba itandukanye nka RNC, FDU Inkingi, MRCD hiyongereyeho kandi n’interahamwe zasize zihekuye u Rwanda muri jenoside yakorewe abatutsi dore ko nazo ziyise ko ngo ari impunzi, n’izindi nkozi z’ibibi zahemukiye u Rwanda zikaba zihora zomongana mu bihugu byo hanze.

Bamwe mu bakunzi ba MY250TV bakurikiranye ibiganiro by’izi nkozi zibibi bose bahurije ku kuba Ijambo kwangara ryabariye ndetse bakaba babuze amahoro, umwe yagize ati: urebye nk’uwitwa Rudasingwa Theogene uburyo arimo kwiyita impunzi bigaragara ko azapfa yangara, wareba Kayumba Rugema, Kambanda Charles, Bukeye Joseph, Nahimana n’abandi benshi bose biragaragara ko ipfunwe n’ikimwaro ari icyapa bagendana”

Izi nkozi z’ibibi guhora ziyita ko ari impunzi ntibizakuraho ko barimo kwangara ndetse bazanapfa bangara mu bihugu bihishemo dore ko imigambi mibisha yabo yo guhungabanya umutekano w’abanyarwanda utazigera ubahira, icyo basigaranye gusa ni ukwirirwa ku mbuga nkoranyambaga no ku mizindaro ya Youtube batuka ubuyobozi bw’u Rwanda, basebya igihugu cyabibarutse ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi ibintu bitazigera bigira icyo bibagezaho habe na rimwe.

Mugenzi Felix

Leave a Reply

%d bloggers like this: