06-12-2023

Nk’uko abakirisitu bakunda kuvuga ko, ‘nta mahoro y’umunyabyaha’, isi ikomeje kubana nto abajenosideri mu bihugu bitandukanye bagiye bihishamo kubera ubwoba no guhunga ibyaha by’indengakamere basize bakoze muri Jenoside yakorewe abatutsi. Amakuru ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ni aya Col Aloys Ntiwiragabo wimwe impapuro z’ubuhunzi mu gihugu cy’Ubufaransa dore ko yiyita impunzi akaba anatuye aho bita Rouen, umugi utuyemo interahamwe nyinshi zasize zihekuye u Rwanda.

Ntiwiragabo akaba kandi mu mwaka  2020 ari bwo yavumbuwe muri uwo mugi, ari nabwo ku italiki ya 26 kanama 2020 u Rwanda rwahise rutangaza ko rwatanze impapuro zo kumuta muri yombi, dore ko afatwa nk’umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo kuvumburwa impapuro ze zari zarataye igihe, magingo aya leta y’ubufaransa ikaba yafashe icyemezo cyo kutongera kongerera agaciro impapuro ze ibintu abenshi bafashe nk’ intambwe nziza iki gihugu kirimo gutera mu guhana inkozi z’ibibi zikihishe muri icyo gihugu ndetse hakaba hatererejwe igihe azashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda.

Ikindi cyerekana  ko ibihugu byinshi bisigaye bibona ko kugumana abajenosideri basize bahekuye u rwanda ari isura mbi ndetse n’igisebo kuri byo ni uburyo mu minsi ishize igihugu cya Niger nacyo giherutse kwirukana ku butaka bwacyo  kigategeka ko abajenosideri  umunani bari baroherejwe muri muri icyo gihugu ku italiki 15 Ugushyingo 2021, n’Urwego rushinzwe imirimo yasizwe n’ibyahoze ari Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT) mu masezerano yari yarasinywe hagati y’igihugu cya Niger yo kwakira abasoje ibihano by’abo muri icyo gihugu. Si ibyo gusa kuko aba ba jenosideri umunani nyuma yo guterwa utwatsi na Niger, birukankiye gutakambira igihugu cya Mali nacyo ngo kiba cyabacumbikira ariko nabyo ntibyagize icyo bitanga dore ko na Mali nayo yagaragaje ko itabakeneye.

Uku kuba abajenosideri bagenda baterwa utwatsi mu bihugu bihishemo, ni ibihora bitera ubwoba ibigarasha, n’abagiye bahunga kubera ibyaha bakoze kuko n’ubundi ari ibimaze kumenyerwa ko ubuhunzi ari yo turufu basigaye bahora bitwaza nyamara ahubwo baba bahunga amabi baba baragiye bakora. Ikigaragara ni uko izi nkozi z’ibibi ntamahoro ziteze kugira mu gihe cyose zitari zafatwa ngo ziryozwe ibyo zakoze, abajenosideri bicare bazi neza ko u Rwanda rwiteguye kubakira bagakanirwa urubakwiye.

Mu bufaransa haracyuzuye interahamwe nyinshi zikigendera ku byangombwa by’ubuhunzi bagiye babona babifashijwemo na bagenzi babo barimo nka Kabuga ndetse n’abandi, abanyarwanda benshi bategerezanyije amatsiko menshi umunsi iki gihugu kizaba giteye intambwe kikohereza Aloys Ntiwiragabo mu Rwanda ngo aryozwe ibyo yakoze.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

%d