Ikimwaro ku nterahamwe n’ibigarasha nyuma y’aho Ubufaransa bufunze burundu dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Interahamwe, abajenosideri, ibigarasha n’abandi banzi b’u Rwanda ubu bari mu kimwaro gikomeye nyuma y’aho Urukiko Rusesa imanza mu Bufaransa rutangaje ko rwafunze burundu dosiye y’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana nyuma yo gutesha agaciro ubujurire bw’imiryango y’abayiguyemo.
Umwanzuro w’Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa watangajwe ushimangira ibyari byemejwe n’Urukiko Rukuru rw’i Paris mu 2020.
Uyu mwanzuro by’umwihariko utesha agaciro iperereza ryari ryakozwe n’Umucamanza Jean-Louis Bruguière ryanavuyemo ishyirwaho ry’impapuro zisaba itabwa muri yombi ry’abayobozi bakuru b’u Rwanda bari muri FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashinjwa ko aribo bahanuye iyo ndege.
Ni umwanzuro washegeshe bikomeye interahamwe n’abajenosideri bari bamaze igihe bakoresha ikinyoma cyari cyaracuzwe n’umucamanza Bruguière kugira ngo babone ibyangombwa by’ubuhunzi usibye ko nabyo abenshi bitabahiriye.
Ibinyoma by’uyu mucamanza kandi byakwirakwizwagaga n’ibisambo ndetse n’inkozi z’ibibi zahungiye ubutabera bw’u Rwanda mu bihugu bitandukanye maze zishinga umutwe w’iterabwoba wa RNC.
Duhereye nko ku kihebe Kayumba Nyamwasa, nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha byinshi yaregwaga, uyu mugabo w’inda nini yagaragaye muri filime mbarankuru yiswe “Untold story” yaciye kuri BBC mu mwaka wa 2014 yuzuyemo icengezamatwara riharabika abayobozi bakuru b’u Rwanda ndetse rinabashyiraho ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.
Muri iyo filime Kayumba yabeshye ko ngo ingabo za RPF/A yahozemo ari zo zahanuye indege iriya ndege; ibi yabivugaga agirango yereke Isi ko we nk’umuntu wari mu ngabo za RPA ibyo avuga ari ukuri, nyamara yari azi ko abeshya kandi ukuri kuzagera aho kugatsinda.
Si uwo gusa kuko na bagenzi be barimo Rudasingwa Théogene nawe atasibye gucuruza icyo kinyoma kugirango yibonere amaramuko nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda.
Hari kandi Mupende Michel wanavuze ko ngo yahawe “akazi ko gutwara ibisasu bya missile byari burase Indege ya Habyarimana”, igitangaje kinateye agahinda ni uko aba bose bari mubahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse banabohoye u Rwanda gusa kubera inda yabo yabananiye baje gukora ibyaha bitandukanye byanatumye batoroka ubutabera bw’u Rwanda bajya kwangara mu mahanga.
Abo twavuze haruguru ni bake cyane dore ko uwakoraraga ibyaha agatoroka ubutabera bw’u Rwanda iyo yabaga ageze hanze yahitaga yifatanya n’interahamwe maze bagakomereza muri uwo mujyo wo gukwiza kiriya kinyoma kw’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana n’ibindi biharabika u Rwanda.
Uyu mwanzuro w’urukiko washyize iherezo kuri dosiye yari imaze imyaka irenga 27 izonga umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa kandi wanavugaga ko umucamanza Jean Louis Bruguière watangije iperereza atakandagiye ku butuka bw’u Rwanda ndetse ko yagiye anabogama dore ko abatangabuhamya yakoresheje abenshi bari abateguye bakanashyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi harimo na Bagosora Theoneste.
Umwe mu basesenguzi muri politike waganiriye na MY250 TV yavuze ko kuba Ibigarasha, interahamwe n’abandi banzi b’u Rwanda bari bamaze imyaka bandika inkuru, ibiganiro, filime mbarankuru zikwirakwiza ikinyoma cy’uko ingabo zari iza FPR arizo zahanuye indege ya Habyarimana ndetse bo bakanemeza ko ariyo yabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe abatusti none ukuri kukaba kugiye ahagaragara ibi ari “ikimenyetso cyerekana ko ibyo bari bishingikirijeho byasenyutse ndetse hari n’icyizere ko ubutabera bugiye kuboneka bityo izi nterahamwe ndetse n’ibigarasha bakagezwa imbere y’amategeko.”
Kayumba Nyamwasa na bagenzi be bo mu mitwe y’iterabwoba itandukanye ndetse n’abajenosideri bihishe hirya no hino baririwe ntibaraye, kuko nta narimwe bazakomeza kubeshya isi.
Mugenzi Félix