Norman Ishimwe Sinamenye, umuhungu wanze kumvira se maze akuza urwango n’ubuhezanguni!

Abenshi bazi neza ko mu Bubiligi hari agatsiko k’urubyiruko rukomoka ku nterahamwe zasize zihekuye u Rwanda kiyise ‘Jambo ASBL’, muri ako gatsiko hagaragaramo umuhungu witwa Norman Ishimwe Sinamenye, mwene bwana Sinamenye Andre umugabo utarijanditse muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Sinamenye Andre wari waranigeze kuba Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro akaba kandi yararwanyije umugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi, dore ko yari n’umurwanashyaka wa PSD yaje kujya mu Bubiligi ari nako yakomezaga kwigisha umuhungu we Norman Ishimwe kudakurikira buhumyi abarwanya Leta y’u Rwanda banahembera ingengabitekerezo ya Jenoside ariko uyu muhungu yaranze amwima amatwi.
Norman Ishimwe kugirango akomeze kwereka umubyeyi we ko ibyo yamubwiraga byari ukugosorera mu rucaca, yarenze kuba ari muri ka gatsiko ka Jambo ASBL ahubwo anajya mu buyobozi bwako aho yagiye ashingwa byinshi bitandukanye birimo no kukabera umunyamabanga mukuru.
Uyu muhungu wariye intumva aherutse kongera gutorwa nanone nk’umunyamabanga mukuru muri kariya gatsiko rutwitsi kamaze igihe gaharabika Leta y’ u Rwanda ari nako gakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umwe mu bakurikiranira hafi ibikorwa bya Jambo ASBL waganiriye na MY250TV yagize ati: “Ese ko bagenzi ba Norman Ishimwe bakwirakwiza ibitekerezo by’urwango n’uburozi kubera ipfunwe ryo kubaho bitwa abana b’interahamwe zasize zihekuye u Rwanda uyu muhungu wa Sinamenye we ararushywa n’iki?”
Norman Ishimwe, umuhungu wiyeguriye ubuhezanguni, aherutse kwandika inkuru ndende yuzuyemo ibinyona no gukwiza urwango aterwa no kubona u Rwanda rukomeza gutera imbere.
Muri iryo cengezamatwara rya Norman Ishimwe yibanze ku gutesha agaciro ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda zimaze gukora mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique aho nyuma y’umwaka umwe izi ngabo zabohoye iriya ntara; umusanzu wanashimwe na Perezida wa Mozambique Philipe Nyusi, gusa uyu muhungu wa Sinamenye rero we intsinzi y’u Rwanda yaramuriye cyane ahitamo kwandika ashaka kurusebya nk’ibisanzwe ariko nabyo ni uguta umwanya.
Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zimaze gukora akazi kenshi mu ntara ya Cabo Delgado byanatumye ibihugu byinshi bishimira ubwo bufatanye, kuba ibihugu by’Iburayi bishobora gufatanya bikarwanya umwanzi , ariko iby’afurika iyo bibikoze kuri bamwe mu banzi babibonamo ikibazo ibi ninabyo byateye uyu Norman Ishimwe kwandika inkuru z’ibihuha nyuma.
Burya ngo agapfa kaburiwe ni impongo kandi ngo wanga kumvira so na nyoko ukumvira ijeri, Norman Ishimwe wimye amatwi se umubyara akwiye kumenya ko kwirirwa akwiza urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside ntaho bizamugeza uretse kwangiza ubuzima bwe.
Mugenzi Félix