02-04-2023

Amakuru Mashya: Faustin Twagiramungu uburwayi bwe bukomeje kumuzahaza

Twagiramungu Faustin usanzwe uzwi ku kazina ka Rukokoma, uhora ku mbuga nkoranyambaga asebya u Rwanda, asakaza ibinyoma, urangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu biganiro akorera ku mizindaro y’interahamwe, biravugwa ko uburwayi afite buri kumuzahaza ku buryo atakibasha no kuvuga.

Amakuru dukesha umuturanyi wa hafi wa Rukokoma yatangarije MY250TV, ni uko uyu mukambwe w’imyaka 78 ubusanzwe umaze imyaka myinshi abana n’uburwayi bukomeye bwa Diabete, mu kwezi  kwa Nzeri umwaka ushize, 2021 yakomeje kuremba ariko noneho biza gukomera aho mu kwezi ku Ugushyingo byaje gukomera ajyanwa mu bitaro amarayo ibyumweru hafi 3 afashwa n’abaganga yaje gusubizwa iwe mu rugo ariko magingo aya bikomeje gukomera kuko yararembye cyane kuburyo ageze n’aho atakibona, yewe ngo ntanakimenya abantu.

Uburwayi bwa Rukokoma kandi bugashimangirwa n’uburyo atakivugira ku mbuga nkoranyambaga, kubera ko mubyo yabujijwe n’abaganga bamukurikirana harimo no gukoresha imbuga nkoranyambaga kuko atari byiza ku buzima bwe. Umwe mu bakoresha urubuga rwa Facebook, yanditse ku rukuta rwa Twagimungu agira ati: “Ese noneho Rukokoma yagiye he ko atakivuga? Uyu musaza naruhuke n’ubundi  ashaje yanduranya kuko n’ubundi ntashinga.”

Twagiramungu ubusanzwe ni umunyabwoba n’umunyagihunga iyo habaye ikintu kikamutungura kerekeye u Rwanda, ata umutwe akajya ku mbuga zitandukanye akavuga ibiterekeranye, ngo aruhuke kuko nawe ubwe aba yiseka nk’utazi icyamuzanye gutanga ibiganiro bye bidafututse.

Si ibyo gusa kuko Rukokoma ahora akwirwa imishwaro, aherutse kugira ubwoba ubwo  mugenzi we Rusesabagina babanaga muri MRCD-FLN yashyikirizwaga ubutabera, no gukomeza kubona ko imitwe y’iterabwoba afasha anabamo ikomeza gutsindwa uko bwije n’uko bukeye, by’umwihariko nka FDLR igizwe n’abahoze ari ingabo za ex-FAR, abajenosideri n’Interahamwe zasize zikoze ubwicanyi bugakorerwa abatutsi 1994.

Rukokoma, n’ibindi bigarasha byirirwa bishyize imbere ibinyoma, usibye kwangara nta kindi bashoboye kuko ubwabo ntibashinga kuko usibye gusaza, kwihishahisha, n’indwara zikomeje kubica umunsi ku wundi. Abenshi baremeza ko hatagize ukuboko kw’Imana kumuba hafi wakumva ejo cyangwa ejobundi nawe asanze bagenzi be bagiye bapfa bangara.

Tumwifurije kurwara ubukira kugirango akomeze arebe iterambere ry’u Rwanda umunsi ku wundi.

Ellen Kampire

Leave a Reply

%d bloggers like this: