Ifungwa burundu rya dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, igihombo ku bigarasha!

Tariki ya 15 Gashyantare 2020 ni bwo Urukiko rusesa Imanza mu Bufaransa rwatangaje ko rwafunze burundu dosiye y’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana nyuma yo gutesha agaciro ubujurire bw’imiryango y’abayiguyemo.
Ni mwanzuro wateye ipfunwe n’ikimwaro abatari bake mu dutsiko dutandukanye tw’ibigarasha ku buryo batangiye kujya ku mbuga nkoranyambaga bakora ibiganiro biriza amarira y’ingona mu rwego rwo kugerageza kwikura mu isoni cyane ko ikinyoma cyari gisanzwe kibatunze cyari kimaze gukubitirwa ahareba inzega.
Bamwe mu bigarasha bagaragaye muri ibyo biganiro harimo Theogene Rudasingwa uzwi nka “Redcom”, Joseph Ngarambe, Sixbert Musangamfura n’abandi bazwiho kuba batunzwe no guharabika u Rwanda n’abayobozi barwo.
Abo bumvikanye kuri Radiyo rutwitsi izi nka ‘Ishakwe’ bagerageza guhuza umwanzuro wa dosiye y’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron wari uherutse gutangaza ko nta muntu wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi uzakomeza kwidembya mu gihugu cye, ibintu yatangaje ubwo yagiriraga uruzinduko mu Rwanda umwaka ushize.
Mu bindi ibigarasha byazamukiyeho ni icyo bakunze gusakaza ku mbuga nkoranyambaga kitwa ‘mapping report’, iyi raporo ikaba ari iturufu bakoresha babifashijwemo n’abashyigikiye uwitwa Denis Mukwege dore ko afite interahamwe n’abajenosideri bamuri inyuma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyo raporo ni icengezamatwara ryacuzwe mu rwego rwo gusiga icyasha ingabo z’u Rwanda n’abayobozi bakuru b’igihugu; iyi ikaba impamvu ituma ibigarasha byirirwa biyikoresha mu buhakanyi, mu gusebya u Rwanda, gutukana no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bafatanije n’ababatera inkunga b’abanyamaganga batandukanye.
Ibigarasha bikwiye kumenya ko uko ukuri gukomeza gutsinda, ibinyoma byabo birushaho kwerekana ko nta kiza bifuriza u Rwanda uretse gutsimbarara ku cyarusubiza inyuma, gusa barishuka kuko ukuri kuzahora gutsinda ikinyoma!
Ellen Kampire