23-09-2023

Interahamwe kabombo Shingiro Mbonyumutwa yapfuye

0

Amakuru yizewe agera kuri MY250TV arahamya ko Shingiro Mbonyumutwa wari umaze imyaka irenga 20 yihishe mu Bubiligi kubera uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yapfuye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Gashyantare.

Icyababaje benshi ni uko uyu Mbonyumutwa apfuye ataragezwa imbere y’ubutabera ngo aryozwe uruhare rwe muri Jenoside.

Mbonyumtwa ni umwe mu bategetsi bashyize umugambi wa Jenoside mu bikorwa nk’umwe mu bari ku isonga rya MDR-Pawa ndetse akaba n’umuyobozi w’ibiro (Directeur de Cabinet) wa Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Abajenosideri, Kambanda Jean.

Nk’urugero, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije, iyi nyangabirama tariki ya 21 Mutarama 1994 yagiye kuri Radiyo Rwanda maze ashishikariza Abahutu kurimbura Abatutsi nk’uburyo we yitaga “kwirwanaho”. Byari mu kiganiro cyayobowe n’umunyamakuru w’interahamwe witwa Jean Baptiste Bamwanga.

Icyo kiganiro kiro mu bitabo byinshi n’inyandiko zo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha (TPIR/ICTR).

Shingiro ni muntu ki?

Uyu mujenosideri ni umwana wa kabiri wa Dominiko Mbonyumutwa na Sophia Nyirabuhake. Akaba ni umwe mu bahungu batatu muri uwo muryango w’abana barindwi. Uretse mushiki we umwe witwa Nyiratunga, abandi bose ni bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Shingiro Mbonyumutwa yari yarahamijwe ibyaha bya Jenoside ariko akaba yari yarahunze ubutabera nyuma yo gukatitrwa imyaka 25 n’inkiko gacaca.

Uyu mujenosideri asize abana bagera muri 6 abazwi cyane banavugwa muri iyi minsi barimo Gustave Mbonyumutwa na Ruhumuza Mbonyumutwa aba bakaba bayoboye urubyiruko rwibumbiye mu gatsiko kiswe Jambo ASBL, uru rubyiruko rwonse amashereka y’ubugome n’ubuterahamwe bakaba ari bo birirwa batagatifuza ababyeyi babo.

Urupfu rwa Shingiro Mbonyumutwa ruje nyuma y’umwaka kandi Theoneste Bagosora wari warahigiye kurimbura abatutsi nawe apfuye, “ibi akaba ari ikimenyetso simusiga ko Shingiro yasanze Bagosora mu muriro utazima kwa Satani kubera ibyaha by’indengakamere bakoreye u Rwanda n’abanyarwanda” nk’uko byansitswe n’umwe mu bakoresha Twitter.

Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: