Gukubitirwa muri Congo, gukomatanyirizwa muri Uganda… RNC isigaye ihanamye!

Iby’umutwe w’iterabwoba wa RNC imbwa zikomeje kubirwaniramo ndetse ibimenyetso ntakuka bishimangira ko iyu mutwe uri mu marembera bikomeje kwigaragaza buri munsi.
Nk’urugero, umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka mu gisirikare cya Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba aherutse kwihanangiriza ikihebe Kayumba Nyamwasa na RNC ashimangira ko Uganda itazihanganira gukomeza kubabona bategurira imigambi yabo mibisha ku Rwanda ku butaka bwa Uganda.
Muhoozi yanditse kuri Twitter ati:”Gen Kayumba na RNC, nubwo ntazi ibibazo mufitanye na RPF/RDF gusa ndabihaniza ntimuzigere mwibeshya gukoresha igihugu cyanjye nk’ubutaka bwo guteguriraho ayo mabi”
Ni mu gihe nyamara ikihebe Kayumba aherutse kumvikana yishingora kuri radio rutwitsi ya RNC izwi nka Itahuka uyu mutwe w’iterabwoba ngo umaze “kugwiza inshuti nyinshi z’ibihugu” kandi ko ngo imikoranire imeze neza.
Abasesenguzi bemeza ko Kayumba yavugaga umubano we n’igihugu cya Uganda dore ko ari cyo yari asigaranye nyuma y’aho inyeshyamba ze zikubitiwe inshuro mu mashyamba ya Congo aho abenshi bishwe n’igisirikare cya Congo, FARDC, abandi bagafatwa bakoherezwa mu Rwanda.
Ibi Muhoozi abivuze nyuma y’igihe gito avuye mu Rwanda aho yabonanye na nyakubahwa Perezida Kagame maze akamwemerera ko bagiye gushyira mu bikorwa byihuse icyari cyatumye umubano w’u Rwanda na Uganda uhagarara; ibintu byakurikiwe n’ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna/Katuna wari umaze imyaka itatu ufunzwe.
Bimwe mu byo Leta y’u Rwanda yari yarasabye Uganda harimo kwitandukanya no kureka gushyigikira Umutwe w’iterabwoba wa RNC aho bizwi ko ukorana bya hafi n’urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda (CMI) mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Leta y’u Rwanda mu bihe bitandukanye yagiye igaragariza igihugu cya Uganda ko gifasha ndetse kikanashyigikira umutwe wa RNC mu migambi mibisha yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda aha twavuga nko kuba bamwe mu bayoboke ba RNC baragiye bahura na Perezida Museveni imbona nkubone bakanakorana inama zitandukanye, tutibagiwe no kubaha imyitozo ya gisirikare.
Si ibyo gusa kandi dore ko bamwe mu bayoboke ba RNC bari muri Uganda bakomeje icengezamatwara ndetse bamwe banafungura imiryango itegamiye kuri leta ya baringa igamije gufatirana impunzi z’abanyarwanda ngo babinjize mu muri uyu mutwe.
Twavuga nk’umuryango wiswe ‘Self Worth Initiative’ washinzwe n’umugore witwa Prossy Boonabana, ndetse n’uwitwa Sulah Nuwamanya aba bose ni abayoboke bw RNC bihishe inyuma y’uwo muryango wa baringa aho bizwi ko bafashwa na CMI.
Ku rundi ruhande, ubu butumwa bwa Gen Muhoozi bwongeye hushimangira ko koko RNC yahoze ikorera muri Uganda mu buryo buzwi, Gusa nanone abasesenguzi bemeza kuba Uganda isa n’iri kwemera ibyo u Rwanda ruyishinja ari inzira nziza yo kubikosora mu rwego rwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
Magingo aya umutwe wa RNC usigaye uhanamye kuko aho bari bishingikirije na ho babateye utwatsi, abanyarwanda benshi biteze kubona izo nkozi z’ibibi zifatwa zikoherezwa mu Rwanda kandi biragaragara ko atari ibintu bizatinda.
Agahuru k’imbwa kagiye gukongoka!
Mugenzi Felix