25-04-2024

Jambo ASBL mu rwijiji nyuma yo kubura umucurabwenge!

Mu gihe ikuzimu bari kubyina bakira interahamwe kabombo Shingiro Mbonyumutwa wapfuye kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Gashyantare, abagize agatsiko k’urubyiruko rukomoka ku bajenosideri barimo n’uyu Mbonyumutwa bo babuze ayo bacira n’ayo bamira kuko batakaje burundu umucurabwenge w’icengezamatwara badasiba gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Muri gahunda yo gukomeza guhererekanya umurage n’ingengabitekerezo ya Parmehutu, uyu Jean Marie Vianey Mbonyumutwa waje kwiyongereraho akandi kazina ka Shinngiro n’abandi bajenosideri bacuze umugambi wo gushaka abantu bashya badafite icyasha kandi bafitiwe icyizere n’abafatanyabikorwa, kugira ngo babungabunge umurage w’icyiswe “impinduramatwara yo mu 1959”.

Ni muri uwo mujyo hashinzwe Jambo ASBL maze Mbonyumutwa n’abandi bajenosideri bayiraga abana babo kugira ngo ibe igikoresho mu kubavuganira ku mbuga nkoranyambaga cyane ko bo bashaje badashoboye kuzikoresha; ibintu bakora banyuze mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gutagatifuza abayigizemo uruhare.

Abambari ba Jambo ASBL bazwiho kuba bakora ibishoboka byose ngo basige icyasha u Rwanda n’abayobozi barwo; ibintu bakora nk’ipfunwe baterwa no kuba aba bayobozi barahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakoma mu nkora umugambi mubisha wari ufitwe n’ababyeyi babo wo kurimbura Abatutsi mu Rwanda.

Nk’uko bigaragara abamotsi ba Jambo ASBL bari mu kaga gakomeye nyuma y’urupfu rwa Shingiro Mbonyumutwa ndetse n’urw’izindi nterahamwe zikomeje gupfa umusubirizo kuko ubu ntibazi igikurikiyeho dore ko isoko bavomaho iri kugenda ikama! Gusa ntacyo barabona kuko ntawahemukiye u Rwanda ngo bimugwe amahoro.

Carol Umulisa

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading