23-09-2023

Amahanga ntakwiye kwemera ko interahamwe zikomeza gupfa zitaryojwe ibyo zakoze muri Jenoside – Umusesenguzi

0

Imyaka 28 irashize Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, aho yahitanye abanyarwanda barenga Miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi ijana gusa.

Bamwe mu bayigizemo uruhare bagejejwe imbere y’ubutabera ariko abandi by’umwihariko abihishe mu bihugu by’amahanga bakomeje kwidegembya abenshi bakaba baranashize ubwoba aho birirwa ku mbuga nkoranyambaga bahakana ndetse banapfobya Jenoside yakorewe abatutsi bakoze.

Komisiyo yashyizweho na Leta y’u Rwanda ishinzwe gushaka interahamwe zahunze ubutabera bw’u Rwanda iherutse gutangaza ko interahamwe zirenga 1100 zikihishe mu bihugu bitandukanye harimo iby’abaturanyi iby’uburayi , Amerika, Aziya ndetse na Australia.

Abenshi muri abo ntibihishira kuko bajya ku mbuga nkoranyambaga maze bakiva inyuma bakigira abere ndetse n’ibihugu bihishemo bikaba bigenda biguru ntege mu kubafata no kubashyikiriza ubutabera.

Bamwe muri abo bajenosideri batihishira kandi barashyiriweho impapuro zibata muri yombi harimo Ndereyehe Charles na Sebatware Marcel. Hari kandi abandi barimo Aloys Ntiwiragabo, Aloys Ndimbati, Protais Mpiranya na Fulgence Kayishema bacecetse ariko bakingiwe ikibaba n’ibihugu bihishemo.

Igiteye inkeke nuko n’ibihugu ibigerageza gufata aba bajenosideri usanga bibafashe benda kwipfira ku buryo kubakanira urubakwiye n’ubundi usanga ntacyo biba bikimaze.

Ingero zifatika ni nk’imyaka yari ishize umuterankunga wa Jenoside yakorewe abatutsi, Kabuga Felicien, wafashwe nyuma y’imyaka 26 ashakishwa kandi igihugu cy’Ubufaransa yari yihishemo cyari kibizi ko ariho ari.

Ikibabaje ni uko magingo aya Kabuga atarakatirwa nyamara urebye imyaka afite biragaragara ko yenda kwipfira, aha abenshi bakaba bibaza icyari cyarananiranye kugirango afatwe.

Si Kabuga gusa cyane ko n’undi mujenosideri kabombo witwa Shingiro Mbonyumutwa nawe wari umaze imyaka yihishe mu Bubiligi hamenyekanye amakuru ko kuri uyu wa 22 Gashyantare 2022 yapfiriye muri icyo gihugu nyamara uyu nawe yari yarakatiwe n’inkiko gacaca ku ruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi akaba yapfuye agitegerejwe ngo akore igihano yahawe.

N’ubwo bwose hari ibihugu byateye intambwe maze bifata aba banyabyaha abenshi bikababuranisha abandi bikabohereza mu Rwanda, ntibyari bikwiye ko hari ibindi bihugu byica amatwi bigahitamo gukingira ikibaba abajenosideri.

Ibihugu by’amahanga bikwiye gufatanya n’u Rwanda bigafata izi nkozi z’ibibi hazirikanwa ihame ryo mu mategeko rivuga ko “ubutabera butinze ntibuba ari ubutabera”!

Rukundo John Peter

Rukundo John Peter ni umusesenguzi kuri polikiti n’ububanyi n’amahanga akaba akurikirana by’umwihariko imyitwarire y’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe hirya no hino ku Isi.

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: