Iburanishwa ry’umunyamakuru Natacha Polony, ubwoba ku bapfobya Jenoside yakorewe abatutsi!

Urukiko rwo mu Bufaransa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Werurwe 2022 ruratangira kuburanisha umunyamakuru Natacha Polony ku cyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umwanzuro watangajwe n’umunyamategeko w’uyu munyamakuru binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze. Iyi nkuru yashegeshe bikomeye interahamwe n’ibigarasha bisanzwe bitunzwe no gucuruza ikinyoma kuri Jenoside.
Uyu mugore uyobora ikinyamakuru “Marianne” yarezwe n’abaharanira inyungu z’abarokotse Jenoside nyuma y’amagambo yavugiye kuri Radio France Inter ku wa 18 Werurwe 2018.
Icyo gihe Natasha yavuze ko “Mu Rwanda mu 1994 ubwo hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi, bose(abaturage) bari kimwe mu mpande zombie; ntawari mwiza ngo undi abe mubi, bose bari amasarigoma arwana akicana.”
Umwanzuro wo kuburanisha uyu munyamakuru, ku rundi ruhande, ni ikimenyetso gishimangira ubushake bw’Ubufaransa mu guha ubutabera abarokotse Jenoside.
Ubwoba ibigarasha bwagize biri mu bihita byerekana ko bazi neza ko nabo igihe cyabo kizagera maze bagashyikirizwa ubutabera kuko nabo bahora bahakana Jenoside bayipfobya, banavuga ko habayeho ebyiri.
Kuba Ubufaransa bwatangiye kuburanisha abantu nka Natacha ni ikimenyetso ko n’abandi banyamakuru b’abahezanguni mu guhakana no gupfobya Jenoside barimo Judi Rever, Filip Reyntjens n’abandi nabo bazabiryozwa n’ibihugu babamo.
Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yagize ati: “Ubufaransa kuba bwatangiye kuburanisha abahakana, bakanapfobya Jenoside ni ikimenyetso ko ak’interahamwe n’abajenosideri bihishe muri icyo gihugu kashobotse!”
Ibi bibere isomo ibigarasha, abajenosideri n’abandi bahora bahakana, banapfobya Jenoside yakorewe abatutsi ko ntaho bafite bahungira ubutabera niyo baba bibwira ko atari banyarwanda.
Ellen Kampire