Ambrose Nzeyimana uhora uzerera mu ngirwamashyaka y’interahamwe ni muntu ki?

Ku mbuga nkoranyamabaga by’umwihariko Twitter na YouTube ntihasiba kugaragara uwitwa Ambrose Nzeyimana, umusaza ushaje wanduranya aho ahora akwiza urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Nzeyimana w’imyaka 65 ni interahamwe yamaze Abatutsi mu byari amakomini ya Kayove (ubu ni mu Karere ka Rutsiro) na Gisenyi (Rubavu y’ubu), magingo aya yihishe mu Bwongereza.
Iyi nterahamwe yavukiye i Kayove, yabaye Perezida wa MDR muri Gisenyi hagati ya 1992-1993 aho yahamagariraga abahutu kurimbura abatutsi, mu 1999 yagiye muri Kenya aho yakoraga mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu.
Nzeyimana yakunze kugaragara mu buyobozi bw’imiryango yiyita ko ko iharanira ubutabera bw’abanyarwanda nyamara icyagaragaye ni uko yakoreshaga iyo miryango arwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.
Urugero ni nk’umuryango iyi nterahamwe yabagamo witwa “The action Group for Peace and Justice in Rwanda (AGPJR)” aho byagaragaye ko wakoranaga bya hafi n’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda.
Nyuma yo kubona ko uwo muryango ntaho uzamugeza, Nzeyimana yaje kwisunga ingirwamupadiri Nahimana Thomas mu ngirwashyaka rye ryitwa “Ishema”.
Igitangaje ni uko iyi nterahamwe yitandukanyije n’iriya ngirwashyaka ubu ikaba yarashinze icyiswe “Movement Idamange” – ikiryabarezi yashinze kugira ngo acucure abantu utwabo byitwa ko ngo arimo gufasha Idamange Iryamugwiza Yvonne wakatiwe gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitandukanye birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inkuru za Nzeyimana zisebya u Rwanda zitambuka ku gitangazamakuru rutwitsi yashinze cyitwa “Raising Continent”, hirya y’ibyo uyu musaza usaziye ubusa ntasiba kugaragara mu myigaragambyo y’interahamwe n’ibigarasha iba yateguwe hirya no hino mu Burayi dore ko nayo aba ari ukota izuba gusa.
Abakunda gukurikirana uyu mugabo bemeza ko ahora abunga nk’imbwa y’agasozi kuko ibyo agerageje gukora nta nakimwe kijya kimuhira, kuba yaritandukanyije n’ingirwashyaka ya Ishema Party kubera kuyoborwa n’umusazi Nahimana Thomas akajya mukiswe Movement Idamange birerekana ko uyu ari ntaho mpagaze.
Imwe mu masoko y’amakuru ya MY250TV iherereye mu Bwongereza yagize ati: “Ikibabaje ni aho usanga ku mbuga nkoranyambaga Nzeyimana ahora avuga ko yababajwe n’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo.”
Yungamo ati: “Bituma wibaza ukuntu umuntu nka Nzeyimana wazereraga mu mihanda ya Gisenyi avuga ko abatutsi bazabicisha udufuni ari we ubeshya ko yifatanyije na Kizito, harya ubwo yibagiwe ko uyu Kizito yari umututsi?”
Uyu Nzeyimana nawe akomeje kwangara ndetse ntanakabuza ko azanapfa yangara, kuko nta wahemukiye u Rwanda ngo bimugwe amahoro!
Mugenzi Felix