23-09-2023

Ubwoba n’igihunga cyinshi kuri Faustin Twagiramungu n’abambari ba MRDC nyuma y’ifatwa rya Paul Rusesabagina

0

Nyuma y’ifatwa rya Paul Rusesabagina, kuri ubu wagejejwe imbere y’ubutabera kubera ibyaha akurikiranweho birimo iby’iterabwoba, kwica, gushinga ndetse no gutera inkunga ibikorwa by’itwerabwoba mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’ibindi. Faustin Twagiramungu nabo bafatanije mu bikorwa by’iterabwoba, barembye babuze amahwemo kubera ubwoba no kubura aho bahungira.

Faustin Twagiramungu alias Rukokoma, akaba n’ umuvugizi w’ingirwampuzamashyaka ya MRCD Paul Rusesabagina yari ayoboye ndetse n’inyeshyamba za FLN, zagiye zigaba udutero shuma ku butaka bw’u Rwanda, zigahitana benshi abandi bagasigarana ubumuga bukomeye, ubu Twagiramungu n’izindi nyangabirama babana muri MRCD bacitse ururondogoro kuburyo ngo babuze icyo bafata n’icyo bareka, bitewe nuko ngo ntawateganyaga ko Rusesabagina ashobora gufatwa, kuko ngo bibwiraga ko ari ntakorwaho, Rukokoma we n’ubusanzwe wariwifitiye ibirwara bidakira amerewe nabi, ntagikandagira ngo ashinge, aho ngo ari kuvugishwa agenda avuga ko nawe ntamutekano afite ko nawe ari gukurikiranwa, kuburyo n’inama za MRCD zose zasubitswe.

Uretse Faustin Twagiramungu wacitse ururondogoro nabagize MRCD, hari n’abandi barimo ya ngirwamupadiri Thomas Nahimana kuri ubu nayo yishwe n’ubwoba ndetse ihora ijya kuraraguzwa hirya no hiro, ivuga ko ngo umutekano wayo itawizeye ngo ari gushakishwa ngo afatwe, ariko aka wamugani ngo “hama hamwe wumve”, interahamwe zose ziba m’Ubufaransa ndetse na Belgique zose ntizigisinzira, uretse nitabwa muri nyombi rya Paul Rusesabagina na Felicien Kabuga, ubu noneho ngo inteharamwe zose n’abamwe bari barigize utumana mu bihugu barimo bitwaje ko bahawe ubwenegihugu ngo babonye ko bitakiri igikangisho, babaye nkabakubiswe n’inkuba ntawe ugisohoka ngo agire aho ajya, bose bari kubundabunda mu mazu yaho batuye, abandi nabo batangiye kwimuka nabyo bitaramba kuko ntibari kuhatinda, kubera ubwoba bafite n’ikikango ko isaha n’isaha batabwa muri yombi kubera ibyaha bakurikiranweho birimo gukorana n’imitwe y’iterabwoba, kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuyipfobya.

Umukunzi wa my250tv utuye muri Belgique, aherutse kutwandikira agira ati:” yewe noneho za nteramwe zose zabaye nkizanyagiwe, ntabwo zikoma aho ziri ndetse nyuma yaho babonye ibibaye kuri Kabuga Felicien, Paul Rusesabagina na Charles Ndereyehe ukiri gukurikiranwa, bahise basubika inama zabo ngo bari mubihe bibi babanze barebe aho ibintu bigana ndetse nabo ubwabo ntibakiri kwizerana kuko ngo bakeka ko harimo abari kubagambanira hagati yabo”, yakomeje avuga ko abari muri MRCD bafitanye ukwishishanya cyane, kuko bari kuvuga ko hari umuntu umwe muribo waruzi Gahunda ya Paul Rusesabagina akaba ariwe watanze amakuru, bityo ngo batagomba kwizerana hagati yabo, ngo kuko batazi uwaba yaratanze amakuru mu gihe Twagiramungu akomeza gusakuza avuga ko bagambaniwe. Ibi byabateye ubwoba bwinshi kuburyo bameze nk’abatakiri guhumeka.

Uretse kuba izi nyangabirama zatitijwe no kuba harafashwe uwo bitaga ko ariwe mutwe wabo, Paul Rusesabagina, abakurikiranira hafi ibyizi nyangabirama baravuga ko ifatwa rye, hari icyo risobanuye kandi ko n’abandi bafatanije muri ibi bikorwa harimo ba Rukokoma, Vicent Biruka, Chaste Gahunde, Jeva n’abandi benshi ngo nabo ntazuba rirashira badatawe muri yombi kuko ngo ugaragara mu bikorwa by’iterabwoba cg yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi wese ngo igihe kizagera ashyikirizwe ubutabera, kandi koko aka wa munyarwanda waciye umugani ugira uti:” iminsi y’igisambo ni mirongo ine”, uwo iminsi itaragereraho nka Paul Rusesabagina nawe abe yitegura umunsi we uzagera.

Umwanditsi: Nkurayija D.

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: