02-06-2023

Interahamwe Ndereyehe Charles iminsi ye irabarirwa ku ntoki agashyikirizwa Ubutabera

Kuwa 8 Nzeri 2020 byari ibyishimo mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo Ubuyobozi bw’Ubuholandi bwataga muri yombi Umujenosideri ufite ibyaha bya Jenoside Charles Ndereyehe Ntahontuye alias Karori gusa ntibyatinze aba arekuwe hashize amasaha make ku mpamvu zitazwi. Abarokokeye muri ISAR Rubona, byabateye umubabaro kuko bari bishimiye ifatwa rye ngo aryozwe inzirakarengane zishwe abigizemo uruhare. Guhera ku wa 20 Mata 2010 nibwo Ndereyehe yashyiriweho impapuro mpuzamahanga zimuta muri yombi kubera ibyaha bya Jenoside akurikiranweho.

Interahamwe Ndereyehe yavutse mu mwaka 1949, ituye mu gihugu cy’Ubuholandi mu mugi wa Harderwijk, akaba yarahawe impapuro zo gutura muri icyo gihugu n’ubwenegihugu bwaho binyuze mu kubisaba Ubuyobozi bwaho, akaba Umuhinzi-Mworozi wabyigiye. Mu bikorwa bye yaranzwe no kwanga AbatutsI ndetse no kubatoteza ubwo yarakiri Umuyobozi muri ISAR. Mu cyahoze ari Gikongoro, Ndereyehe yari umwe mu bayobozi bashinzwe kwita ku Interahamwe no kuziha amabwiriza, kugeza nanuyu munsi arangwa n’ibikorwa by’ivangura ndetse no gushyigikira abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu mashyamba ya Congo.

Mu mwaka w’1992, Ndereyehe n’izindi Interahamwe zahungiye mu bihugu bitandukanye by’isi murizo harimo; Nahimana Ferdinand, Dr Rwamucyo Eugène, Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas ndetse aba baje gushinga ihuriro baryita Cercles des Républicains Progressistes (CRP) rwagumuraga, rigashishikariza abanyeshuri bigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’U Rwanda I Butare, ubu ni Kaminuza y’U Rwanda ndetse n’I Nyakinama gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Ndereye akaba ari we wari Umuyobozi wazo.

Muri uwo mwaka kandi Ndereyehe yari umwe mubarwanashyaka bakomeye ba MRND, nyuma yaje kurivamo ajya kwitabira mu ishingwa ry’uwundi mutwe witwaga Coalition pour la Défense de la République (CDR) yifatanya n’abandi bajenosideri. Umwe muri abo uzwi ni Hassan Ngeze wari Umunyamakuru w’ikinyamakuru rutwitsi cya Kangura, akaba azwiho kuba yarasohoye urutonde ruriho amategeko icumi aranga abahutu yabuzaga abahutu kwirinda icyitwa umututsi cyose, haba mu kubaka umuryango cyangwa se gukorana mu ubucuruzi. Ishyaka rya CDR rikaba ryari rishyigikiye ayo mategeko rikaba kandi ryari rifite umutwe witwara gisirikare uzwi nk’ “Impuzamugambi” wahoraga utera ibitero andi mashyaka, ateremeraga icengezamatwara rya Jenoside mu rwego rwo kuyatera ubwoba.

Umwe mu bazi Charles Ndereyehe muri iyo myaka yatangarije Virunga aya makuru agira ati: “Ni kuriya Ndereyehe ameze,Uburyo MRND yari mu mugambi wo kurimbura Abatutsi ntibyari bihagije kuri we na bagenzi be. Ubundi bashakaga Jenoside ko itangira vuba nabo bagashyira mu bikorwa uwo mugambi mubisha.” Ndereyehe yateguye kwica buri mututsi wakoraga muri ISAR, ndetse akirukana n’umuhutu utarabaga ashyigikiye imigambi ye kuko yagiye yica abantu bari batuye ahegereye agace ka ISAR abifashijwemo n’abasirikare bari baratojwe gushyira mu bikorwa ubwicanyi.

Ubwo Jenoside yatangiraga muri 1994, Ndereyehe yatanze amabwiriza yo kwica abatutsi barenga 300 ku wa 26 Mata 1994, Muri Gicurasi yumva Jean Kambanda ko afite operasiyo yitwaga ‘auto-defense civile’,aho intwaro zahabwaga Interahamwe, Ndereyehe yishimira icyo gikorwa nawe yiyemeza kukijyamo.

Ndereyehe nibwo yahise ashyiraho amabwiriza ko makumyabiri ku ijana yajya akurwa ku mushahara wa buri mukozi wo muri ISAR agahabwa buri muntu wari kubasha kwambura imbunda umusirikare w’inkotanyi akaba yahabwa igihembo kingana na Frw 10,000. Ndereyehe yahembaga inka kuri buri wese witwaye neza. Gusa ibyo byose nta muturage wabashaga kubigerageza kuko Inkotanyi zari zifite imbaraga nyinshi cyane ko Interahamwe zagiye zitsindwa kenshi, ibyo bihembo Nderyehe yitwazaga byabaga ari uduhendabana, ahubwo agatwara ayo mafaranga yose nk’umujenosideri watinywaga na buri wese.

Byaje kuba Impamo rero ubwo izari ingabo za ex-FAR zifatanije n’Interahamwe zatsindwaga, Ndereyehe yahise ahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru hamwe n’izindi Inyangabirama zahekuye U Rwanda, gusa we n’abandi basaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside bakomeje ingengabitekerezo yabo yo kwanga abatutsi no gukora iyo bwabaga ngo basubize U Rwanda mu bihe by’icuraburindi.

Ubwo kandi mu mwaka wa 1995, bahoze ari abasirikare ba Ex-FAR bagizwe na Lt Col BEM Juvenal Bahufite, Col Joseph Murasampongo, Maj Aloys Ntabakuze na Gen Augustin Bizimungu, bafatanije na Ndereyehe bashing umutwe witwaga ‘Rally for the Return of the Refugees and Democracy in Rwanda’ (RDR) mu gace ka Mugunga, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uwo mutwe wa RDR waje usimbura Ingabo zari iz’Abatabazi zateguye Jenoside.

RDR yagombaga gukomeza umugambi wabo, ndetse icyo gihe Ndereyehe yagizwe Perezida wawo. Muri 1998, RDR yahinduye izina yitwa ‘Republic Rally for Democracy in Rwanda’ ari nabwo Victoire Ingabire bahize bamuhitamo kuba Umuyobozi wawo mu gihugu cy’Ubuholandi, muri uwo mwaka kandi undi mutwe wa Union des Forces Democratiques Rwandaises (Rwandan Democratic Forces Union (UFDR) warashinzwe, RDR na FRD ya Faustin Twagiramungu byihuriza hamwe nawo.

Mu gihugu cy’Ubuholandi bahakomereje amatwara n’ubuhezanguni bwa Jenoside ari naho Ndereyehe yahawe kuba Uwungiriza Umuhuzabikorwa waven Union of democratic forces (UFDR), nyuma y’imyaka itandatu izina rihinduka FDU-Inkingi. Abaturanye na Ndereyehe mu Buholandi bavuga ko abana be, barimio Solange na Gloria Ndereyehe bafashe inzira ya se yo kwijandika mu buhezanguni, Gusa ikiruta byose n’uko Ndereyehe atazigera ahunga ubutabera, abantu benshi bazi amaraso amuri mu biganza n’ibyaha bya Jenoside, nyamara akawamugani w’umunyarwanda ngo buriwese asarura ibyo yabibye, ntabwo Ndereyehe yaba Interahamwe ngo bimugwe amahoro n’abantu yishe.

Ellen.K

Leave a Reply

%d bloggers like this: