02-04-2023

CHOGM: Induru y’ibigarasha n’interahamwe ntizabuza impala gucuranga!

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwakire inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma zikoresha ururimi rw’icyongereza (CHOGM) abanzi b’igihugu bakomeje kurashya imigeri basaba ko ngo iyi nama itabera mu Rwanda.

Gusa abo bagizwe ahanini n’ibigarasha byatorotse ubutabera, interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi baracurangira abahetsi ari nako bapfusha ubusa umwuka wabo cyane ko iyi nama nta kintu kizatuma itaba.

Aba banzi b’u Rwanda badukanye icengezematwara ridafite icyo rishingiyeho rivuga ko Karasira Aimable na Niyonsenga Dieudonée ubu bafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge “bakorerwa iyicarubozo,” ibyo akaba ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Icyo gihuha n’icyo ibigarasha, interahamwe n’abajenosideri buririraho basakuza ko ngo CHOGM itagomba kubera mu Rwanda kubera ko ngo “uburenganzira bwa muntu butubahirizwa.”

Ni mu gihe bene izo mvugo ziri mu murongo w’izi nyangabirama wo gukomeza guhindanya isura y’u Rwanda cyane ko ari nazo zakoreshaga bariya bisanze bagonganye n’amategeko bituma bafungwa.

Icengezamatwara ry’ibi bigarasha, interahamwe n’abajenosideri rigaragaza n’uwitwa Hakuzimana Abdul Rashid ko nawe “akorerwa iyicarubuzo” mu gihe we aherutse kubihakana izuba riva maze yemeza ko afashwe neza muri gereza.

Uyu mufungwa kandi yanahishuye ko na bagenzi be barimo Niyonsenga ndetse na Karasira nabo babayeho neza.

Ibigarasha, interahamwe n’abajenosideri bakwiye guhagarika gukomeza kuyobya uburari cyane ko batazihisha ubutabera by’iteka!

Ellen Kampire

Leave a Reply

%d bloggers like this: