23-09-2023

Ubwongereza: Abadepite barasaba ko abajenosideri bakidegembya batabwa muri yombi

0

Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’Ubwongereza barasaba Minisitiri w’Intebe Boris Johnson ko abajenosideri bamaze igihe bihishahisha muri icyo gihugu baburanishwa cyangwa bakoherezwa mu Rwanda.

Andew Mitchell, umwe muri abo badepite yasobanuye ko ikibazo cy’aba bajenosideri atari ubwambere kivuzwe, asaba ko cyazanaganirwaho mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zikoresha ururimi rw’icyongereza (CHOGM) igiye kubera mu Rwanda.

Muri abo bajenosideri harimo:

  1.  Celestin Mutabaruka
  2.  Dr Vincent Bajinya wiyise “Vincent Brown”
  3. Emmanuel Nteziryayo
  4. Celestin Ugirashebuja
  5. Charles Munyaneza

Nka Bajinya magingo aya akora akazi k’ubuganga mu Bwongereza, ni mu gihe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umuganga mu kigo cya ONAPO aho bizwi neza ko yarayoboraga inama zaberaga iwe mu rugo zigamije kunoza umugambi wo kwica Abatutsi.

Uwitwa Celestin Mutabaruka we afite urusengero abereye pasteri mu Bwongereza, azwiho kuba yarohereje interehamwe zishe abatutsi ku musozi wa Muyira muri Bisesero, uyu kandi afite umusore witwa Peter Mutabaruka nawe uhora ku mbuga nkoranyambaga asebya u Rwanda.

Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Celestin Ugirashebuja bo bari ba bourgmestre mu makomini ya Kinyamakara, Mudasomwa and Kigoma, mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro  mu majyepfo yu Rwanda aho bashinjwa uruhare mu gutanga amabwiriza yo kwica abatutsi bagera ku bihumbi 5 biciwe mi ishuri rya Murambi.

Bitinde bitebuke izi nkoramaeaso zizaryozwa uruhare rwazo muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko iki cyaha kitajya gisaza.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: