02-06-2023

Umutwe w’iterabwoba wa “P4” wazukiye kuri CHOGM!

Umutwe w’iterabwoba wa “P4”nyuma y’iminsi ukubitiwe inshuro mu mashyamba ya Kongo aho ufite ikicaro gikuru, wongeye kubyutsa agatwe noneho mu ntambara y’icengezamatwara ridafite umutwe n’ikibuno.

Iki kimina cy’ibyihebe kigizwe na RNC ya Kayumba Nyamwasa, PS-Imberakuri ya Ntaganda Bernard, FDU-Inkingi ya Victoire Ingabire na PC Amahoro, cyahoze cyitwa “P5” ubwo habagamo PDP Imanzi, gusa yivanyemo ariyo mpamvu ubu cyitwa “P4”.

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwakire inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma zikoresha ururimi rw’icyongereza (CHOGM), iyi P4 yasohoye inyandiko ndende yuzuyemo ibirego bidafite ishingiro ivuga ko abakuru b’ibihugu bazitabira iyi nama “bakwiye kubyigaho,” gusa icyo batazi ni uko ntawe ubitayeho!

Muri iyo nyandiko ibyihebe bya P4 bibeshya ko u Rwanda rukora ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa  birimo “gushimuta”, “kwica urubozo” no “guhungabanya umutekano w’ibindi bihugu” n’ibindi bihora mu kanwa k’izi nkozi z’ibibi.

Mu buryo butangaje ibi byihebe byagaragaje urutonde rw’abantu barimo Benjamin Rutabana, Louis Baziga, Révocat Karemangingo n’abandi ngo “bishwe na Leta y’u Rwanda” gusa abo bantu bizwi neza ko bishwe by’umwihariko n’ikihebe Kayumba Nyamwasa.

Abambari ba “P4” bavuga ko “u Rwanda rutubahiriza uburenganzira bwa muntu” kugira ngo bitagatifuze ku byaha bitandukanye bakoreye u Rwanda; ibintu byatumye batoroka ubutabera bw’u Rwanda, bakirengagiza ko ibyabo byose Isi yamaze kubimenya.

Iyi P4 ikwiye ko CHOGM idateze guhagarikwa n’amagambo y’abo adafite epfo na ruguru.

Mugenzi Félix

Leave a Reply

%d bloggers like this: