29-11-2023

Umunyekongo Mukwege akomeje gukoresha ubwamamare bwe mu kwibasira u Rwanda

0

Umuganga w’umunyekongo Dr Mukwege wahawe igihembo cy’amahoro cyitirewe Nobel mu mwaka wa 2018 akomeje gukoresha uko kumenyekana kwe mu gushyigikira ibyihebe byo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukwiza u rwango ku banyarwanda.

Uyu muganga ntiyihishira mu kugaragaza urwango afitiye u Rwanda n’abayobozi barwo aho adasiba kubagerekaho ikibi cyose kibera muri Kongo; ibintu bitera benshi kumwibazaho n’ikibimutera.

Ambasaderi Polisi Denis umwe mu bagize Urwego rw’Igihugu ngishwanama, ni umwe mu bakomeje kwamagana ubugambanyi bwa Mukwege. Iyi nararibonye muri politike iherutse kugaragaza uburyo Mukwege akomeje gukoresha ubwamamare yakuye mu guhabwa kiriya gikombe mu gihindanya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.

Polisi yashimangiye ko Mukwege yadukanye bene iyo myitwarire akimara kwakira igihembo aho ngo yiyemeje kugikoresha mu kuzana urukiko mpuzamahanga muri Congo kugira ngo “rukurikirane imyanzuro ya Mapping Report.”

Iyo ni raporo yibasira u Rwanda n’abayobozi barwo aho bagerekwaho ubwicanyi bwagiye bukorerwa muri Kongo, gusa iyi raporo yamaganiwe kure n’umuryango mpuzamahanga cyane ko yubakiye ku icengezamatwara ridafite icyo rishingiyeho.

Mukwege akwiye kwamaganirwa kure kuko yitwaza icyo aricyo akabikoresha mu gukwiza urwango ku banyarwanda.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: