Umutwe wa FDU-Inkingi wiyemeje gufasha FDLR na FARDC mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda
Umutwe w’iterabwoba wa FDU-Inkingi washimangiye ku mugaragaro ko ushyigikiye ukwihuza kw’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na FDRL mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
FDU yabitangaje ibinyujije mu “itangazo rigenewe itangazamakuru” ryasinyweho na “perezida” wayo Placide Kayumba, uyu akaba ari n’umuhungu w’interahamwe kabombo Ntawukiriryayo Dominiko.
Ntawe byatangaza kubona FDU Inkingi nubundi ikomoka kuri FDLR yishimira ibikorwa by’ubushotoranyi birimo gukorwa n’ingabo za Congo zifatanyije na FDLR kuko iyi mitwe yose ikorana byahafi ndetse ihuje intumbero yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Iyi mitwe kandi ihuje gusubiramo Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko ingabo zari iza RPF/A zabatesheje bataragera ku mugambi wabo wo kurimbura Abatutsi.
Mu mwaka wa 2014 ubwo yari perezida wa Jambo ASBL, ishyirahamwe ry’urubyiruko rukomoka ku nterahamwe zasize zihekuye u Rwanda, uyu Kayumba Placide wasinye kuri ririya tangazo yagiye muri Kongo ari kumwe na Mugabowindekwe Robert kuri ubu uyoboye Jambo ASBL bahura n’ubuyobozi bwa FDLR.
Mu byari bijyanye abo bombi harimo no kubabaza inkunga FDLR ikeneye kugirango bajye babatera inkunga muri gahunda yabo yo gutera u Rwanda.
FDLR ni umutwe w’iterabwoba nk’uko bimaze igihe byaremejwe n’umuryango w’Abibumbye ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika, iyi FDU nayo ni umutwe w’iterabwoba nk’uko byanzuwe n’impuguke z’akana ka Loni mu mwaka wa 2018.
Abakurikiye buhumyi iyi mitwe yombi ntibazatinda kubona ko bari mu buyobe cyane ko iterabwoba ritazigera ritsinda.
Mugenzi Félix